skol
fortebet

Mali: Abantu 30 bishwe n’abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste

Yanditswe: Saturday 04, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste bishe abantu bagera kuri 30 bari mu modoka itwara abagenzi mu mujyi wa Mopti muri Mali nkuko byemezwa n’inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu.
Abategetsi b’aho byabereye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abagabye igitero basutse urusasu ku bagenzi bagatwika imodoka yari ibatwaye igeze hafi y’umujyi wa Bandiagara.
Abo bategetsi batashatse ko amazina yabo amaneyekana bavuze ko inzego zishinzwe umutekano zahise zohereza ingabo aho byabereye. (...)

Sponsored Ad

Abakekwa kuba abarwanyi b’Abajihadiste bishe abantu bagera kuri 30 bari mu modoka itwara abagenzi mu mujyi wa Mopti muri Mali nkuko byemezwa n’inzego z’ubuyobozi muri icyo gihugu.

Abategetsi b’aho byabereye babwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko abagabye igitero basutse urusasu ku bagenzi bagatwika imodoka yari ibatwaye igeze hafi y’umujyi wa Bandiagara.

Abo bategetsi batashatse ko amazina yabo amaneyekana bavuze ko inzego zishinzwe umutekano zahise zohereza ingabo aho byabereye.

Umwe mu bayobozi batowe mu mujyi wa Bandiagara yemeje umubare w’abaguye muri icyo gitero aavuga ko mu bishwe harimo abana n’abagore.

Mu mitwe y’abitwaje intwaro izwi muri icyo gihugu kugeza ubu nta numwe urigamba iki gitero.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa