skol
fortebet

Mali : Abanyagihugu barikwigaragambya basaba Leta kubaha umutekano

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abanyemali batari bake bakoze imyigaragmbyo mu mugi wa Bankass,uri rwagati mu gihugu .

Sponsored Ad

Abanyemali batari bake bakoze imyigaragmbyo mu mugi wa Bankass,uri rwagati mu gihugu .

Basaba leta kubizeza umutekano no kubarinda cyane ibitero abajihadiste bikomeje kubibasira. Ni nyuma y’ahp ibitero nk’ibi byiciye abasivile 132 mu minsi ishize.
Leta ivuga ko umutwe witwaje ibirwanisho w’abo mu bwoko bw’abafulani witwa Katiba Macina, ari wo wagandaguye abo bantu.

Umutegetsi wo ku musozi byabereyeho, utashimye ko amazina ye agaragazwa, yavuze ko hashobora kuba hishwe abarenga 200 n’abanyerejwe. Yavuze ko batari bwigere babona ubwicanyi nk’ubu muri Mali. Asaba leta kugira icyo ikora.

Perezida waMali muri iki gihe, Colonel Assimi Goita, yategetse iminsi yo kunamira abishwe kandi leta yohereje abategetsi bagera kuri 4 ahabereye ayo mahano.

Abategetsi bo mu karere ubwo bwicanyi bwabereyemo bavuze ko abajihadiste bari ku mapikipiki bakikije imihana y’abanyagihugu bica abagabo benshi mu mpera z’icyumweru gishize. Bavuze kandi ko basahuye amabutike, basambura amazu kandi biba n’amatungo y’abaturage.

Kugera ubu nta mutwe n’umwe muri Mali uremera ko ariwo uri inyuma y’ubwo bwicanyi bwibasiye abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa