Abarwanyi bo mu majyaruguru y’Igihugu cya Mali bakomoka mu bwoko bw’abaTuareg, ejo kuwa 3 Ukwakira 2023 bavuze ko bafashe ikindi kigo cya gisirikare bacyambuye abasirikare b’igihugu.
Icyo kigo kibaye icya gatanu mu byo abarwanyi b’abaTuareg bamaze gufata n’ibyo bayogoje muri ibi byumweru bishize.
Mohamed Elmaouloud Ramadane, umuvugizi w’umutwe wa Azaward yabwiye ibiro ntaramakuru byo mu Bwongereza, Reuters ko abarwanyi be bigaruriye inkambi y’igisirikare cya Mali, ya Taoussa nyuma y’imirwano. Nta tangazo ryahise rituruka mu ngabo z’igihugu cya Mali.
Urugaga Azawad rugizwe n’imitwe y’abarwanyi bo mu bwoko bw’abaTuareg batura ahantu barangiza bakahimuka, bamaze igihe binubira ko guverinema yabatereranye kandi bashatse ubwigenge bwabo mu ntara y’ubutayu bita Azawad.
Urwo rugaga rwasinyanye amasezerano y’amahoro na guverinema iheruka n’abarwanyi bari ku ruhande rwa guverinema mu mwaka wa 2015.
ICyakora umwuka mubi wagiye ujya hanze kuva igisirikare gifashe ubutegetsi muri kudeta ebyiri, muri 2020 no muri 2021, cyifatanyije n’umutwe w’abacancuro b’Uburusiya, Wagner. Cyanirukanye ingabo z’abafaransa n’abasirikare b’amahoro ba ONU.
Imirwano yongeye gufata umurego guhera mu kwezi kwa munani. Igitero cya Azawad i Taoussa, kije gikurikira ibyabaye ku bigo bya gisirikare i Bamba, i Lere, i Diouara n’i Bourem muri ibi byumweru bishize. Hose ni mu majyaruguru no muri Mali rwagati, aho impande zombi zishaka kwigarurira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *