Mali: Igisasu Cyatezwe mu muhanda cyahitanye abantu 9 mu ntara ya Mopti
Yanditswe: Friday 14, Oct 2022

Muri Mali, igisasu cyatezwe mu muhanda gihitana abantu bagera mu 9 . cyari cyatezwe mu modoka rwagati mu gihugu kuri uyu wa kane.
Muri Mali, igisasu cyatezwe mu muhanda gihitana abantu bagera mu 9 . cyari cyatezwe mu modoka rwagati mu gihugu kuri uyu wa kane.
Igiporisi cyavuze ko icyo gisasu cyatezwe n’abajihadiste.
Amakuru ava mu bashinzwe umutekano avuga ko iyo bisi yaturikijwe n’icyo gisasu igeze mu muhanda uri hagati y’imigi ya Bandiagara na Goundaka, mu gace ka Mopti nyuma gato ya sasita.
Moussa Housseyni wo mu’ishyirahamwe ry’urubyiruko muri uwo mugi wa Bandiagara yavuze ko batwaye imirambo 9 ku bitaro, kandi ko haba hari n’abandi bapfuye.
Umuporisi wa Mali utashatse ko izina rye rimenyekana, yatanze imibare y’abapfiriye muri icyo gitero n’abandi benshi bakomeretse.
Mali iri mu rugamba n’abajihadiste bamaze kwica ibihumbi by’abanyagihugu n’abandi ibihumbi amajana bataye ingo zabo.
Ibisasu bitezwe mu kuzimu biri mu birwanisho abajihadiste bahisemo gukoresha. Bishobora guturitswa n’ikibiciyeho cyangwa bigaturitswa n’uri kure.
Raporo yasohowe n’umuryangoi wa ONU muri Mali, MINUSMA yasanze kugera ku itariki ya 31 z’ukwezi kwa munani, ibisasu bihambwa mu kuzimu bimaze kwica abantu 72. Benshi muri bo ni abasirikare, ariko icya kane cyabo n’ abasivile.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *