skol
fortebet

Mali ntiyemeranya na ONU ku cyegeranyo yakoze Gishinja Abasirikare Kwica Abaturage

Yanditswe: Sunday 14, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Mali bwateye utwatsi icyegeranyo cy’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu gishinja ingabo za Mali kwica abaturage 500 n’abarwanyi b’abanyamahanga bataramenyekana umubare mu ntambara yabaye umwaka ushize.

Sponsored Ad

Ubutegetsi bwa gisirikare bwasubizaga kuri icyo cyegeranyo cyasohotse ku wa gatanu nyuma y’amezi hakorwa ubushakashatsi n’iperereza ku byo abaharanira uburenganzira bwa muntu bise amahano y’agahomamunwa yabaye mu ntambara yamaze imyaka 10 hagati y’igisirikare cya leta n’abarwanyi ba kiyisilamu.

Umuvugizi wa leta Abdoulaye Maiga yatangaje ko “guverinoma y’inzibacyuho ihakanye ibikubiye muri icyo cyegeranyo”. Yavuze ko ibyo kivuga ari ibihimbano kandi kikaba kitujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Icyo cyegeranyo kivuga ko ku italiki ya 27 z’ukwezi kwa gatatu umwaka ushize, abasirikare ba leta muri Mali bari kumwe n’abandi b’abanyamahanga bamanutse muri za kajugujugu ahitwa Moura, bakamisha urusasu ku baturage.

Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko mu ifatwa ry’abaturage ryakurikiyeho, abandi. Babarirwa mu magana barashwe bakajugunywa mu mikingo.

Maiga yavuze ko harimo gukorwa iperereza rigamije kureba ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu rishobora kuba ryarabayeho ariko yongera gusubiramo ko abiswe ari abarwanyi ba kiyisilamu atari abasivili

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa