skol
fortebet

Mali: Perezida w’inzibacyuho yarokotse umwicanyi washakaga kumutera icyuma

Yanditswe: Tuesday 20, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, ubwo Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta,yari mu musigiti munini w’i Bamako mu murwa mukuru w’icyo gihugu,umugizi wa nabi yashatse kumutera icyuma ngo amuhitane Imana ikinga ukuboko.
Assimi Goita waherukaga kuyobora gahunda yo guhirika uwari Perezida wa Mali mu mezi 9 ashize,nawe yari agiye guhitanwa n’iki gitero ariko ararokoka.
Iki gitero cyabaye mu gihe cy’amasengesho y’umunsi mukuru w’igitambo, ‘Eid al-Adha’. Perezida Goïta yahise avanwa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, ubwo Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Assimi Goïta,yari mu musigiti munini w’i Bamako mu murwa mukuru w’icyo gihugu,umugizi wa nabi yashatse kumutera icyuma ngo amuhitane Imana ikinga ukuboko.

Assimi Goita waherukaga kuyobora gahunda yo guhirika uwari Perezida wa Mali mu mezi 9 ashize,nawe yari agiye guhitanwa n’iki gitero ariko ararokoka.

Iki gitero cyabaye mu gihe cy’amasengesho y’umunsi mukuru w’igitambo, ‘Eid al-Adha’. Perezida Goïta yahise avanwa aho byihuse, nk’uko umunyamakuru wa ‘AFP’ wari ahari muri uwo mwanya yabivuze, gusa ngo yabonye amaraso ariko ntibyasobanutse neza niba ari Perezida wakomeretse.

Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’iyobokamana muri Mali, Mamadou Kone, yabwiye ‘AFP’ ko hari umugabo "wagerageje kwica Perezida akoresheje icyuma" ariko bamufata ataragera ku mugambi we.

Latus Toure, Umuyobozi mukuru w’uwo Musigiti munini w’i Bamako, yavuze ko uwagabye igitero yashakaga kwica Perezida ariko yakomerekeje undi muntu.

Mali ihanganye n’imitwe y’iterabwoba guhera mu 2012, yaje gukwirakwira no muri Burkina Faso ndetse no muri Niger.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa