skol
fortebet

Masisi: Haravugwa imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za M23 Na Wazalendo

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muri Teritwari ya Masisi hari kubera imirwano ikomeye hagati ya M23 n’abarwanyi ba Wazalendo bafatanyije n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Sponsored Ad

Imirwano ikomeye iri kubera neza neza ahitwa Muheto no mu bice bituranye n’ahitwa Bashali Kaembe muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano kandi iri kubera mu bindi bice bya Kanzenze, Kanyatsi na Nyamitaba, hose hakaba ari muri Teritwari ya Masisi.

Radio Okapi ivuga ko abarwanyi ba M23 basanze batakomeza kwihanganira kubona abandi barwanyi bari mu bice bya Masisi bahitamo kubagabaho igitero.

Iyo mirwano yatangiye kuri uyu wa Mbere irakomeza kugeza no kuri uyu wa Kabiri iracyakomeje nk’uko abatuye aho iri kubera babibwiye itangazamakuru.

Hari n’amakuru avuga ko igitero M23 yaganbye kuri uyu wa Mbere cyari icyo kwihimura ku barwanyi bakorera muri kiriya gice kuko ngo ku Cyumweru abo barwanyi barashweho bicirwa abarwanyi benshi.

Abakurikiranira hafi ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko mu minsi micye ishize hari imirwano imaze iminsi ivuza ubuhuha muri kiriya gice.

Yiganje cyane mu bice bya Kibirizi, ahitwa Bwito muri Teritwari ya Rutshuru no mu bindi bice byavuzwe haruguru.

Ikindi ni uko aba barwanyi bafite ahandi henshi bashinze ibirindiro kandi ngo, uko bigaragara, ntibiteguye kuhava.

Ibyo byose biravugwa mu gihe hari ibiganiro by’amahoro biri kuba ngo harebwe niba impande zose zirebwa n’iriya ntambara zagira ibyo zumvikanaho ikarangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa