skol

Minisitiri w’ingabo wa Afurika y’Epfo ntiyishimiye ko RDF na RNP bageze muri Mozambique mbere ya SADC

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2021

Minisitiri w’ingabo w’Afurika y’epfo Nosiviwe Mapisa-Nqakula yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitagombaga kugera mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique mbere yuko ingabo z’ibihugu byo mu karere zihagera.


Madamu Nosiviwe yavuze ko uko kuhagera mbere kutemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’amajyepfo y’Afurika (SADC).

Yagize ati: "Birababaje kubona iri yoherezwa riba mbere y’iyoherezwa ry’ingabo za SADC, kuko uko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique waba umeze kose, umuntu yakwiteze ko u Rwanda rujya muri Mozambique hagendewe ku butumwa bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu bo mu karere ka SADC".

Leta y’u Rwanda ivuga ko izo ngabo zagiye muri Mozambike hakurikijwe "amasezerano menshi" ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018.

Ku mugoroba wo ku wa gatanu ushize, u Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi bagera ku 1,000 mu ntara ya Cabo Delgado.

Iyi ntara imaze igihe izahajwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano mucye bikorwa n’umutwe w’inyeshyamba w’abahezanguni biyitirira idini ya Islam, uzwi muri ako gace nka al-Shabab.

Itangazo rya leta y’u Rwanda ryavuze ko ingabo n’abapolisi boherejeyo bazakorana bya hafi n’ingabo za Mozambique hamwe n’ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa SADC.

Avuga ku iyoherezwa muri Mozambique ry’ingabo z’u Rwanda, umukuru w’akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Moussa Faki Mahamat, yanditse kuri Twitter arishima.

Yavuze ko ari "ikimenyetso gikomeye kandi gifatika cy’ubufatanye bw’Afurika mu gufasha ikindi gihugu kinyamuryango kurwanya iterabwoba n’umutekano mucye".

Byitezwe ko ingabo z’ibihugu by’umuryango wa SADC zigera muri Mozambique ku wa kane w’iki cyumweru.

Uyu muryango ugizwe n’ibihugu 16, ari byo Angola, Botswana, Comoros, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Eswatini, Lesotho, Madagascar, Malawi, Mauritius, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’epfo, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yemeje ko ingabo z’u Rwanda zahageze ngo zifashe kurwanya ibitero by’iterabwoba, kuva mu kwezi kwa cumi mu 2017 byibasiye uturere tumwe two mu ntara ya Cabo Delgado.

Nyuma ya Centrafrique, Mozambique ni igihugu cya kabiri muri Afurika u Rwanda rwoherejemo ingabo mu buryo buzwi, kurwana ku butegetsi buriho hagendewe ku bwumvikane bwa za leta.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Leta ya Nijeriya yigambye ibitero byahitanye inyeshamba 24

Igisirikare cya Nijeriya kiravuga ko kiciye inyeshyamba za kiyisilamu 24 mu...
19 October 2021 0

Uganda yamuritse igifaru cy’intambara yikoreye [AMAFOTO]

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda Liyetona Jenerali Muhoozi...
19 October 2021 0

Koreya ya ruguru yarashe misile ballistic igwa mu mazi yo hafi...

Koreya ya ruguru yarashe igisasu cya misile yo mu bwoko bwa ballistic...
19 October 2021 0

RDC: Abanyamulenge barenga 1500 Bageze mu mujyi wa Baraka bahunga Mai...

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahunga ibitero...
16 October 2021 1

Abantu 13 biciwe mu bushyamirane bw’amoko muri RDC

Abantu 13 bapfiriye mu bushyamirane bw’amoko bwamaze iminsi itatu mu...
15 October 2021 0

Kenya: Umugabo wishe abana abana barenga 10 yishwe n’abaturage nyuma yo...

Umugabo wiyemereye ko yishe abana benshi hanyuma agatoroka polisi mu minsi...
15 October 2021 0