skol
fortebet

Minisitiri w’Ingabo za DRC yateguje intambara ku Rwanda yiteze gufashwamo na Afurika y’Epfo

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Jean-Pierre Bemba Misitiri w’Ingabo za Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwikoma Leta y’u Rwanda, avuga ko ariyo iri inyuma y’Ibibazo by’ubukungu n’iterambere iki gihugu kiri gucamo.

Sponsored Ad

Byavuzwe na Jean Pierre Bemba nyuma y’ibiganiro yagiranye na Tandi Ruth Midise Minisitiri w’Ingabo za Afurki y’Epho wageze muri DRC kuwa 3 Nyakanga 2023.

Mu ijambo yavugiye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye muri Komine ya Gombe i Kinshasa, Jean Pierre Bemba Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo za DRC ,yatunze urutoki u Rwanda, avuga ko arirwo rwatumye ibikorwa by’iterambere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidindira.

Jean Pierre Bemba, yasobanuye ko intambara u Rwanda rwashoje kuri DR Congo rwihishe mu kiswe” M23 ,yatumye ibikorwa by’Ubukungu n’iterambere bidindira muri iki gihugu.

Yakomeje avuga ko hari imishinga myinshi y’iterambere yari iteganyijwe gushyirwa mu bikorwa , nyamara ngo nti byashobotse ndetse ikomeje kudindira ,bitewe n’iyi ntambara avuga ko u Rwanda rwatangije mu Burasirasuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Jean Pierre Bemba, yatangaje aya magambo mukiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo ,aho yasabye iki gihugu, gukorana na minisiteri y’Ingabo muri DRC, kugirango bategure ndetse banashyire mu bikorwa gahunda igamije gushyira ku iherezo, intambara ikomeje kuyogoza Uburasirazuba bwa DRC ndetse ko u Rwanda rugomba kubiryozwa.

Ibitekerezo

  • Uyu mbeba ntazi iyontambara bagiye gushoja aragira ko akiri mumashyamba ya congo akiyobora inyeshyamba za MLNC naze tukotayari mjinga

    Hhhhh, harya iyi nyeshyamba yageze kuri uriya mwanya imaze imyaka ingahe ivuye muri gereza? N’abakubanjirije ntibavuze make ushatse wakwitonda. Guhunga ibibazo mufite ntibizatuma bikemuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa