skol

Misile ya Koreya ya ruguru yatumye UN ikora inama y’igitaraganya

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 October 2021

Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi yateranye byihutirwa kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021,kugira ngo yige ku kibazo cy’ibisasu bya misile bishya bya Koreya ya Ruguru.

Inama yateranye mu muhezo ku gicamunsi cy’i New York (mu ijoro mu Burundi no mu Rwanda). Yasabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa, ibihugu bitatu bifite icyicaro gihoraho mu nteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi.

Koreya ya Ruguru yari imaze gutangaza uyu munsi ko yakoze igerageza ryatunganye rya misile irasa kure cyane iturutse mu cyoganyanja (sous-marin) ejo kuwa kabiri, bityo yerekana ko irimo yigwizaho intwaro zikaze.

Dmitry Polyanskiy, ambasaderi wungirije w’Uburusiya nabwo bufite icyicaro gihoraho mu nteko, yatangaje ko ibyiza ari "ukwitonda, bakabanza bagashakisha amakuru ahamye kuri misile ya Koreya ya Ruguru." Kuri we, ishobora kuba yaturutse aho ari ho hose. Ati: "Ibyo tuzi ni ibivugwa n’ibinyamakuru kandi simbyizera."

Naho Zhang Jun, ambasaderi w’Ubushinwa nabwo bufite icyicaro gihoraho mu nteko, yirinze kugira icyo atangaza. Igihugu cye gikunze guhora gishyigikira Koreya ya Ruguru.

Kuwa Kabiri, Koreya ya Ruguru imaze kurasa misile yayo nshyashya, minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida, yatangaje ko iki gisasu cyaguye mu mazi y’Inyanja y’Ubuyapani. Kuri we, Koreya ya Ruguru yasuzuguye ibihano Umuryango w’Abibumbye wayifatiye.

IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda ziri i Afungi na Palma...

Ku wa Gatanu, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda...
22 January 2022 0

Ghana: Abantu benshi baburiye ubuzima mu guturika gukomeye kwatewe...

Abantu bagera kuri 17 bamaze kubarurwa ko bapfiriye mu guturika guhambaye...
21 January 2022 0

Liberia: Abantu 29 bapfiriye mu mubyigano wabereye mu Kiliziya

Minisiteri y’itangzamakuru muri Liberiya ivuga ko abantu bagwiriranye mu...
20 January 2022 0

RDC: Inyeshyamba za Mai Mai zishe abasirikare ba Leta batatu...

Abasirikare batatu ba leta ya Kongo barimo ufite ipeti rya Majoro baguye mu...
18 January 2022 0

Ubwongereza bwemeje ko burimo kohereza intwaro zo kurwana kuri...

Ubwongereza burimo koherereza Ukraine ibisasu bya misile biraswa mu ntera...
18 January 2022 0

FARDC yemeje ko yafashe Benjamin Kisokeranio wari mu bayobozi ba...

Ku wa kabiri, Benjamin Kisokeranio, umwe mu bayobozi b’umutwe w’inyeshyamba...
14 January 2022 0