skol
fortebet

MONUSCO yahakanye ubufatanye buvugwa hagati y’Ingabo za Uganda na M23

Yanditswe: Wednesday 15, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo za MONUSCO zivuga ko nta kintu zabonye cyerekana ko Uganda yafashije umutwe wa M23 gufata umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru muri DR Congo.
Lieutenant-colonel Harvey, ushinzwe ihuzabikorwa hagati ya MONUSCO na FARDC yumvikanye kuri Radio Okapi iterwa inkunga na ONU avuga ko ibyo bishinjwa Uganda ari ‘ubusa’.
Harvey yongeraho ati: “Nta kintu na kimwe twabonye, twumvise ko [abanya-Uganda baba] baragambaniye inshuti zabo FARDC”.
Nyuma na mbere gato y’ifatwa rya Bunagana (...)

Sponsored Ad

Ingabo za MONUSCO zivuga ko nta kintu zabonye cyerekana ko Uganda yafashije umutwe wa M23 gufata umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru muri DR Congo.

Lieutenant-colonel Harvey, ushinzwe ihuzabikorwa hagati ya MONUSCO na FARDC yumvikanye kuri Radio Okapi iterwa inkunga na ONU avuga ko ibyo bishinjwa Uganda ari ‘ubusa’.

Harvey yongeraho ati: “Nta kintu na kimwe twabonye, twumvise ko [abanya-Uganda baba] baragambaniye inshuti zabo FARDC”.

Nyuma na mbere gato y’ifatwa rya Bunagana kuwa mbere, ku mbuga nkoranyambaga hazungurutse amakuru y’uko ingabo za Uganda zaba zinjiye mu mirwano zigafasha M23.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda, Brig. Gen. Felix Kulayigye yahakaniye BBC ayo makuru, avuga ko Uganda itafasha M23 kurwanya ingabo za DR Congo ngo nirangiza ihe ubuhungiro izirenga 100 zahunze imirwano.

Gusa kuwa kabiri abadepite bamwe hamwe n‘umukuru w’inteko ishingamategeko ya DR Congo mu nama yaciye kuri televiziyo y’igihugu, bumvikanye bashinja Uganda ‘ubugambanyi’.

Christophe Mboso ukuriye inteko ishingamateko yavuze ko kubera ibi bishinjwa Uganda, hamwe no kuba “umuhungu [wa Perezida Museveni] hari ubwumvikane yagiranye n’u Rwanda” ko nabo amasezerano bari bagiye kugirana na Uganda inteko itazayemeza.

Depite Daniel Safi we agira ati: “Uganda nayo ni umwanzi wacu, umwanzi wanga kwigaragaza…nyuma muzabona ko nari mfite ukuri ko Uganda itugirira nabi.”

Gen Muhoozi Kainerugaba umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, ku rubuga rwa Twitter, yanditse avuga ko muri DR Congo hari “abantu bayobejwe” bakoresha amagambo “adafite umumaro atsura intambara”.

Ingabo za Uganda n’iza DR Congo kuva mu mwaka ushize zatangiye gufatanya ibitero ku mutwe wa ADF mu ntara ya Ituri ihana imbibi mu majyaruguru n’intara ya Kivu ya ruguru.

Hagati aho, abarwanyi ba M23 baracyagenzura umujyi wa Bunagana kuva kuwa mbere, mu gihe benshi mu baturage bavuye mu byabo bakiri mu buhungiro ahatandukanye muri Rutshuru n’abandi muri Uganda.

Umuvugizi w’igisirikare muri Kivu ya ruguru Lieutenant-colonel Njike Kaiko kuwa kabiri nimugoroba yabwiye BBC ko “ibikenewe byose byabonetse ngo twongere kwisubiza umujyi wa Bunagana.”

Christophe Mboso yatangaje ko abadepite bakusanyije inkunga ya 200,000$ yo gufasha ingabo za FARDC ziri ku rugamba muri Kivu ya ruguru na Ituri, ko itsinda ryabo rizayajyanayo vuba.

Hari amakuru yavuzwe ko kuwa kabiri nimugoroba hari ibitero byagabwe na FARDC hafi ya Bunagana ariko nta ruhande rurayemeza kugeza ubu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa