skol
fortebet

MONUSCO yongereye igihe cyo kuguma muri RDC

Yanditswe: Tuesday 21, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ku wa mbere katoye kose kemeza kongerera igihe ubutumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) kugeza mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2022.

Sponsored Ad

Ako kanama kanemeye kuba kohereje by’igihe gito amatsinda agera kuri 360 y’abapolisi muri DR Congo no kugabanya abagize ubutumwa bwa MONUSCO, bakava ku basirikare 14,000 bakagera ku 13,500.

Mu itangazo, kagize kati: "Ariko akanama kasabye kwiga ku kurushaho kugabanya ikigero cy’abasirikare ba Monusco ndetse n’akarere k’ibikorwa [byabo] hagendewe ku ntambwe nziza iterwa ishingiye ku kuntu ibintu bimeze".

Urubuga rw’amakuru Actualité rutari urwa leta rwo muri DR Congo rwatangaje ko "aho ubutumwa bwa ONU buzibanda ubu hagiye kuba ku ntara za Kivu ya ruguru, Kivu y’epfo na Ituri".

MONUSCO yagiyeho mu 2010 isimbuye ubutumwa bunini kurushaho bwo kubungabunga amahoro no kurinda abaturage b’abasivile, abakora mu miryango itanga imfashanyo n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, no mu gufasha mu bikorwa bya DR Congo bigamije ituze mu gihugu - ubutumwa bwari buzwi nka MONUC.

Kuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, leta ya DR Congo yashyizeho amategeko yo mu bihe by’intambara n’ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri, mu rwego rwo guhashya ibikorwa by’urugomo by’imitwe y’intagondwa.

Mu ntangiriro y’uku kwezi, ingabo za Uganda zinjiye muri Kivu ya ruguru kurwana na Allied Democratic Forces (ADF), umutwe w’intagondwa ufite ibirindiro muri DR Congo ushinjwa kuba ari wo wagabye ibitero by’ibisasu biherutse kuba mu murwa mukuru Kampala wa Uganda.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa