Moscow: Hafashwe ukekwaho guturitsa igisasu cyahitanye Gen. Igor Kirillov
Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2024
Kuri uyu wa Gatatu, abategetsi b’u Burusiya bavuze ko bafunze umuturage wa Uzbekistan nyuma y’uko umujenerali mukuru yishwe na bombe yari ihishe mu kamoto (scooter) gakoreshwa n’amashanyarazi.
Komite ishinzwe iperereza yagize ati: “Umunyagihugu cya Uzbekistan, wavutse mu 1995, yatawe muri yombi akekwaho kuba yarakoze icyo gitero cyahitanye ubuzima bw’umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya zirinda intwaro za kirimbuzi, Igor Kirillov, n’umufasha (assistant) we, Ilya Polikarpov”.
Yavuze ko uyu musore w’imyaka 29 ukekwaho icyaha yemeye ko “yinjijwe mu gisirikare cy’ingabo zidasanzwe za Ukraine” mu gihe Ibiro Ntaramakuru bya TASS byo mu Burusiya byavuze ko uyu mugabo yahawe amadorari 100.000 kandi akajya mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi.
Ishami ry’itangazamakuru mu kigo cy’ubutasi cy’u Burusiya (FSB) ryatangaje ko uyu mugabo “akekwaho kuba yarakoze ibikorwa by’iterabwoba.”
Mu gitondo cyo kuwa Kabiri, Lt. Gen. Igor Kirillov w’imyaka 54, hamwe na assistant we biciwe hanze y’umudugudu wo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Umujyi wa Moscou, ubwo igiturika cyari gihishe cyangwa cyometswe kuri scooter cyaturikirizwaga kure.
Bombi bisa nkaho bahise bapfa ako kanya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *