skol
fortebet

Mozambike: Abaturage batangiye gucuruza n’abana bari gukina umupira kubera ingabo z’u Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 23, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ibimenyetso by’ibanze byakwereka umuhisi n’umugenzi ko ubuzima mu Ntara ya Cabo Delgado bwatangiye kugaruka ugereranyije n’uko mu minsi ishize bwari bumeze. Nko mu ntangiriro z’umwaka ushize, nta muntu washoboraga kugenda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Muri Palma, ku muhanda abacuruzi batangiye kwisuganya, batandika amavuta, ifu n’ibindi byo kurya. Ku rundi ruhande, abakora uburobyi hafi aho na bo ibikorwa barabirimbanyije nta nkomyi ndetse hasigaye hari n’imodoka nke zitwara abantu (...)

Sponsored Ad

Ibimenyetso by’ibanze byakwereka umuhisi n’umugenzi ko ubuzima mu Ntara ya Cabo Delgado bwatangiye kugaruka ugereranyije n’uko mu minsi ishize bwari bumeze. Nko mu ntangiriro z’umwaka ushize, nta muntu washoboraga kugenda nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Muri Palma, ku muhanda abacuruzi batangiye kwisuganya, batandika amavuta, ifu n’ibindi byo kurya. Ku rundi ruhande, abakora uburobyi hafi aho na bo ibikorwa barabirimbanyije nta nkomyi ndetse hasigaye hari n’imodoka nke zitwara abantu hirya no hino mu buryo bwa rusange.

Ibi byose ni umusaruro w’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zahurijemo imbaraga mu rugamba rwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah.

Mocimboa da Praia yari icyicaro gikuru cy’izi nyeshyamba, yabohowe ku wa 8 Kanama 2021.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yasobanuye ko abaturage bo mu gace ka Mocimboa da Praia muri Mozambique bafite icyizere ko umutekano wagarutse ku buryo mu gihe kiri imbere basubira mu byabo nta nkomyi.

Ati "Ejo bundi twacuye impunzi 1500 bari mu nkambi twasuye...Bafite icyizere ko twagaruye umutekano muri ako gace.Umutekano urahari,abaturage bizeye umutekano twabahaye.Biragaragara kuko bagiye bataha mu mago yabo,akazi karatangiye."






Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa