Prezida wa Mozambike avuga ko abarwanyi bagendera ku mabwiriza akaze y’idini ya Kisiramu barwanira mu ntara ya Nampula iri mu burengerazuba bw’igihugu, bishe abantu batandatu babaciye amajosi, bashimuta abandi batatu.

Umutwe w’ibyihe by’Abayisilamu bo mu majyaruguru ya Mozambike ukomeje kwiyegurira uduce twinshi n’ubwo abasirika b’igihugu bakomeje guhangana nabo ngo barebe ko bahabakura.
Mw’ijambo yavugiye kuri radiyo y’igihugu kuri uyu wa gatatu ari mu ntara ya Gaza, mu majyepfo, Perezida Filipe Jacinto Nyusi yemeje ko abo banyagihugu baciwe imitwe. Yavuze kandi ko amazu atari make y’abanyagihugu yatwitswe mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Kibaye igitero cya gatatu cy’iterabwoba gikozwe mu minsi itanu muri iyo ntara ya Nampula.
igihugu cya Mozambike cyazahajwe n’abarwanyi b’ibyihebe bigendera ku mahame akaze ya Kisiramu, kuko no mu ntara ya Cabo delgado yari yarigaruriwe n’ibi byihebe mu myaka myishi yatsimbuwe n’ingabo z’u Rwanda zagiye gutanga ubufasha muri iki gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *