skol

Mozambike: Impunzi ziri mu byishimo byo kugaruka mu rugo zibifashijwemo na RDF n’ingabo za Mozambike

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 August 2021

Mu byishimo byo ku rwego rwo hejuru, impunzi zari zarahungiye mu duce dutandukanye tw’Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique zatangiye gusubira mu byazo zibifashijwemo na RDF ndetse n’ingabo za Mozambike.

Nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique zibohoye uduce dutandukanye twari twarigaruriwe n’ibyihebe muri iyi ntara ndetse zikabyirukana mu birindiro bikomeye.

Inkambi y’impunzi ya Quitunda iherereye hafi y’icyambu cya Afungi ku Nyanja y’Abahinde, ikaba ibarizwamo impunzi zisaga ibihumbi cumi (10.000)

Valentim Sumail Dienga, Umuyobozi w’inkambi, yagaragaje ko umubare w’abacyuwe ungana na 684 bavuye mu nkambi ya Quitunda bajyanwa aho bari batuye , mu mujyi wa Palma, bakaba bishimiye kongera gukandagira mu mujyi wabo wa Palma.

Yagize ati “Turabashimira ko mwaje kudutabara, ibi ni ikimenyetso ko twunze ubumwe”.

Muri iki gikorwa Ingabo z’u Rwanda na Polisi bafatanije n’inzego za Mozambique, batanze imodoka zatwaye abaturage ndetse babaherekeza mu nzira babacungiye umutekano kugera Palma. Ni urugendo rw’ibirometero 18, kandi aho basubiye mu byabo n’ubundi bakomeje gucungirwa umutekano.

Abaturage bakuwe mu byabo n’ibikorwa by’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri rusange bagera ku 826,000.

Kugeza ubu abari mu nkambi baravuga ko ingabo na Polisi b’u Rwanda bakimara kugera muri iyi ntara kubatabara, imitima yabo yasubiye mu gitereko ndetse ko bishimiye umutekano ugenda ugerwaho muri iyi ntara ku bufatanye bw’inzego z’umutekano za Mozambique n’u Rwanda.






Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Leta ya Nijeriya yigambye ibitero byahitanye inyeshamba 24

Igisirikare cya Nijeriya kiravuga ko kiciye inyeshyamba za kiyisilamu 24 mu...
19 October 2021 0

Uganda yamuritse igifaru cy’intambara yikoreye [AMAFOTO]

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda Liyetona Jenerali Muhoozi...
19 October 2021 0

Koreya ya ruguru yarashe misile ballistic igwa mu mazi yo hafi...

Koreya ya ruguru yarashe igisasu cya misile yo mu bwoko bwa ballistic...
19 October 2021 0

RDC: Abanyamulenge barenga 1500 Bageze mu mujyi wa Baraka bahunga Mai...

Abaturage babarirwa mu bihumbi bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bahunga ibitero...
16 October 2021 1

Abantu 13 biciwe mu bushyamirane bw’amoko muri RDC

Abantu 13 bapfiriye mu bushyamirane bw’amoko bwamaze iminsi itatu mu...
15 October 2021 0

Kenya: Umugabo wishe abana abana barenga 10 yishwe n’abaturage nyuma yo...

Umugabo wiyemereye ko yishe abana benshi hanyuma agatoroka polisi mu minsi...
15 October 2021 0