skol
fortebet

Mozambike: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kurasa ku nyeshyamba muri Cabo Delgado

Yanditswe: Wednesday 21, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu Gihugu cya Mozambique aremeza ko Ingabo z’u Rwanda zatangiye urugamba rwo guhashya inyeshyamba ziteza umutekano muke mu Ntara ya Cabo Delgado, mu gihe n’Ingabo z’Umuryango w’​Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) zikomeje kugera muri icyo Gihugu.

Sponsored Ad

Biravugwa ko mu mirwano yabaye ku wa Kabiri, Ingabo z’u Rwanda zahase umuriro inyeshyamba zigakwira imishwaro zihungira ku mupaka ugabanya Mozambique na Tanzania, zimaze kuraswamo abagera kuri 30 n’abandi barakomereka.

Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda 1000 batangiye koherezwa muri Mozambique tariki ya 9 Nyakanga 2021, nyuma y’ubusabe bwa Leta ya Mozambique yugarijwe n’ibikorwa by’iterabwoba n’umutekano muke biterwa n’Umutwe w’Iterabwoba ushamikiye ku wa Leta ya Kiyisilamu by’umwihariko muri iyo Ntara ya Cabo Delgado.

Iryo tsinda ry’u Rwanda rigizwe n’abasirikare babarirwa muri 700 n’abapolisi 300, ni ryo ryoherejwe muri icyo Gihugu kugeza taliki ya 11 Nyakanga, riyobowe na General Major Innocent Kabandana.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano za Mozambique, yemeza ko ingabo z’u Rwanda zatangiye kugera mu birindiro guhera ku wa Gatanu. Mu masaha yo mu gitondo cyo ku wa Kabiri, zatangiye gucunga umutekano zihereye mu gace kitwa Afungi zinjira mu ishyamba rikora ku Mujyi wa Palma. Agace ka Afungi ni ko kubatswemo uruganda rutunganya gazi rwahagaze kubera ibikorwa by’iterabwobwa by’izo nyeshyamba.

Muri icyo gikorwa cyo gucunga umutekano ni bwo Ingabo z’u Rwanda zahuriye n’inyeshyamba mu giturage cy’ahitwa Quionga. Hatangira kumvikana urufaya rw’amasasu, aho inyeshyamba zokejwe igitutu zikerekeza ku mupaka wa Mozambique na Tanzania.

Impuguke mu bya gisirikare iri ku rugamba yavuganye n’itangazamakuru, yagize iti: “Ubwo inyeshyamba zahungaga zerekeza ku mupaka wa Tanzania, Ingabo z’u Rwanda zishemo ababarirwa muri 30. Mu masaha ya nyuma ya saa sita na bwo Ingabo z’u Rwanda ni na zo zari zigicunze umutekano w’ishyamba ryegereye Afungi.

Yakomeje avuga ko nubwo izo nyeshyamba zarashweho ariko na zo zagabye ibitero byinshi ku baturage bo mu Karere ka Muidumbe gaherereye mu Majyepfo y’Iburengerazuba bwa Cabo Delgado, ndetse no mu biturage bya Nampanha na Mandava.

Ivomo:IMVAHO NSHYA

Ibitekerezo

  • Kuki mubeshya ?
    Umuryango sinarinzi ko namwe ariko muteye

    Kuki mubeshya?
    Namwe muteye nk’abandi bose?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa