skol
fortebet

Mozambike: Ingabo z’u Rwanda zivuganye inyeshyamba 4 mu gitero gikomeye

Yanditswe: Saturday 07, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike zikomeje guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique,kuko kuri uyu wa Gatandatu zishe abarwanyi bane mu gitero zagabye ahitwa "1st May".
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko muri iyo mirwano, ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi bane, hafatwa imbunda enye za RPG, eshatu za SMG n’ibindi bikoresho birimo inyandiko.
Aka gace ka "1st May"gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, kari mu bilometero 10 kugira ngo ugere mu Karere ka Macimboa da (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambike zikomeje guhashya imitwe y’iterabwoba muri Mozambique,kuko kuri uyu wa Gatandatu zishe abarwanyi bane mu gitero zagabye ahitwa "1st May".

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko muri iyo mirwano, ingabo z’u Rwanda zishe abarwanyi bane, hafatwa imbunda enye za RPG, eshatu za SMG n’ibindi bikoresho birimo inyandiko.

Aka gace ka "1st May"gaherereye mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru ya Mozambique, kari mu bilometero 10 kugira ngo ugere mu Karere ka Macimboa da Praia ari naho hari icyicaro cy’imitwe y’iterabwoba yazengereje iyo ntara.

Uvuye ku Kibuga cy’Indege cya Afungi kigenzurwa na Polisi y’u Rwanda kugera aho imirwano yabereye, harimo ibilometero 65. Abarwanyi bakuwe mu birindiro ako gace kiyongera ku tundi turi mu maboko ya RDF.

Kugira ngo Ingabo z’u Rwanda zigere mu gace ka Macimboa de Praia hasigaye ibirometero icumi.

Mbere yo gufata " 1st May" yabereyemo imirwano, Ingabo z’u Rwanda zari zanyuze ahitwa Njama.

Ubu Ingabo z’u Rwanda ziri kugenzura n’ahitwa "Quelimane 2" aho zikoresha nk’ibirindiro mu bizifasha mu rugamba.

Inzira ya Afungi ni imwe muri ebyiri ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique bakoresheje ngo bagere mu mujyi wa Mocimboa da Praia ufatwa nk’indiri y’inyeshyamba.

Kuri ubu abasirikare bamwe barwana baturutse mu ruhande rumwe, abandi mu rundi ku buryo bose bazahurira ahantu hamwe.

Iya mbere ni iya Afungi unyuze Palma ugana Mocimboa da Praia mu gihe iya kabiri ari ihera Mueda igakomereza Awasse na yo igera Mocimboa da Praia.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique ni zo zirinze ikigo cy’uruganda rwa Gas LNG (Liquified Natural Gas) Nyuma yo guhashya ibyihebe muri ako gace, Cabo Delgado.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa