skol
fortebet

Mozambike: Inyeshyamba ziravugwaho kwigira abasivile kubera gutinya ingabo z’u Rwanda

Yanditswe: Tuesday 17, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka za Mozambique yavuze ko ibitero, bikomeje, byo kurwanya abarwanyi mu ntara ya Cabo Delgado bitahuye no kwihagararaho gukomeye kuko abo barwanyi bashobora kuba barataye intwaro bakihindura abasivili.
Brig Chongo Vidigal yabwiye televiziyo y’igihugu ati: "Niyo mpamvu dukomeje kubakurikirana no kugenzura abantu bose bahinjira, cyane cyane abavuga ko bavuye muri Palma, yamaze igihe kinini yarafashwe kugeza vuba aha."
Yavuze ko "95% by’aba barwanyi" bari (...)

Yavuze ko "95% by’aba barwanyi" bari abaturage ba Mozambique.

Umwaka ushize abo barwanyi bafashe umujyi urimo ibikorwa bikomeye byo gucukura gaze wa Palma, hamwe n’umujyi uriho icyambu gikomeye wa Mocímboa da Praia.

Mocímboa da Praia yabohojwe mu cyumweru gishize nyuma y’ibitero biyobowe n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri ako gace mu kwezi gushize, ku masezerano abategetsi bavuze ko ibihugu byombi bifitanye.

Brigadier Vidigal wahoze ari umuvugizi w’ingabo, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite ibikoresho bigezweho, yongeraho ko iza Mozambique "zifite gukunda igihugu cyane" kandi zombi zakoranye bya hafi.

Yavuze kandi ko abasirikare b’u Rwanda bihuse mu gutanga amakuru ku butumwa bwabo, harimo no gutangaza amashusho yo ku rugamba, kuko bari bafite abanyamakuru mu basirikare.

Ati: "Natwe dufunguriye abanyamakuru ba hano gukora nk’ibyo."

Ingabo z’umuryango w’ibihugu byo muri Africa y’amajyepfo, SADC, nazo zinjiye mu bikorwa byo kurwanya abo barwanyi biyitirira idini ya Islam mu majyaruguru ya Mozambique.

Ariko bisa n’aho nta ntambara yo kurwana nabo ihari ubu, nubwo bivugwa ko aba barwanyi bamwe bagiye bibumbira mu matsinda mato bakihisha mu mashyamba no muri rubanda bashaka kurwana intambara ya Guerilla.

Abantu barenga 3,000 barapfuye naho abagera ku 820,000 bava mu byabo kuva aba barwanyi batangira imigumuko muri Cabo Delgado mu 2017.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa