skol
fortebet

Mozambique: Imyigaragambyo yongeye kubura nyuma y’icyemezo cy’urukiko

Yanditswe: Tuesday 24, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Mozambique kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Ukuboza 2024, imyigaragambyo yongeye kubura nyuma y’uko urukiko rw’ikirenga rushimangiye intsinzi y’umukandida Daniel Chapo w’ishyaka riri ku butegetsi mu matora ya perezida yabaye mu Kwakira ataravuzweho rumwe.

Sponsored Ad

Ni amatora yakurikiwe n’imyigaragambyo yiciwemo abantu nyuma y’uko umukandida wigenga wabaye uwa kabiri yanze kwemera ibyavuye mu matora nk’uko iyi nkuru dukesha BBC yibutsa.

Venâncio Mondlane, wabaye uwa kabiri, ubu uri mu buhungiro, kuva amatora yaba yakomeje gusaba abamushyigikiye kwigaragambya bamagana amatora yavuze ko yabayemo uburiganya.

Kuri uyu wa Mbere, abigaragambya bumvikanye batera hejuru bavuga izina rye, batwika imipine y’imodoka, bafunga imihanda ndetse batera amabuye abapolisi n’abo basubizaga bakoresheje ibyuka biryana mu maso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa