skol
fortebet

Mozambique: Uko abagore bagizwe abacakara b’imibonano mpuzabitsina n’uko bacitse inyeshyamba

Yanditswe: Wednesday 06, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Imyembe yahiye iri kuborera munsi y’ibiti mu majyaruguru - ahantu hatagituwe n’abantu bakabaye bayisarura.
Mu myaka ine ishize, abaturage benshi bahunze imihana n’imijyi ya Cabo Delgado - ariko mu mezi macye ashize inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zasubijwe inyuma n’ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda.
Inzu zarashenywe, izindi zarasakambuwe, ibimenyetso byo kuraswaho cyangwa guturitswa biracyaboneka.
Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru niwe wanditse uko bagiye kwerekwa uko (...)

Sponsored Ad

Imyembe yahiye iri kuborera munsi y’ibiti mu majyaruguru - ahantu hatagituwe n’abantu bakabaye bayisarura.

Mu myaka ine ishize, abaturage benshi bahunze imihana n’imijyi ya Cabo Delgado - ariko mu mezi macye ashize inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zasubijwe inyuma n’ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda.

Inzu zarashenywe, izindi zarasakambuwe, ibimenyetso byo kuraswaho cyangwa guturitswa biracyaboneka.

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru niwe wanditse uko bagiye kwerekwa uko ibintu byifashe n’ibyangijwe n’aba barwanyi abaturage bo muri aka gace bita izina ry’icyarabu rivuga urubyiruko - al-Shabab.

Gusa nta huriro bafitanye n’umutwe uzwi kuri iryo zina wo muri Somalia. Bivugwa ko baba bafitanye ihuriro na Islamic State.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Colonel Ronald Rwivanga yaratubwiye ati : "Ahanini ni ukwisanisha nabo mu ngengabitekerezo".

Ingabo z’u Rwanda nizo zatuzengurukije muri iyi ntara, nyuma y’uko zifashe imihanda itandukanye mu byumweru byashize.

Itsinda rimwe ry’abanyamakuru ryahagurutse mu majyaruguru mu mujyi wa Palma, ahiciwe abantu muri hotel mu kwezi kwa gatatu, bamwe mu bishwe basanze baciwe imitwe amaboko aboheye inyuma. Iki gitero cyatumye kompanyi ya Total ifunga uruganda rwayo aho.

Itsinda rindi ryahagurutse mu burengerazuba bw’iyi ntara, aya matsinda yombi agendana n’ingabo z’u Rwanda yerekeza mu mujyi wa Mocímboa da Praia wabohojwe mu kwezi kwa munani ubwo ingabo za Mozambique zafungaga uburyo bwo kugera ku nyanja.

Bagiye bahura n’ibico hamwe n’udutero shuma muri iyo nzira mu gihe izo nyashyamba zahungaga zerekaza mu majyepfo mu mashyamba ya parike ya Quirimbas bari kumwe n’abo bafashe bunyago, inkomere n’imirambo, nk’uko Col Rwivanga abivuga.

Inyeshyamba zigera ku 100 zarishwe, mu gihe ingabo z’u Rwanda zapfushije abasirikare bane, nk’uko abivuga.

Ku birindiro bikuru by’izi nyeshyamba ahitwa Mbau, inzu nyinshi biboneka ko zatawe na bene zo mu gihe kinini. Abasirikare basanze hano harubatswe indaki.

’Imisigiti yashenywe’

Quitunda, ahantu hamwe gusa mu ho twahagaze, niho twasanze amajwi y’ubuzima, y’abana bari gukina umupira w’amaguru, n’umugabo w’imyaka 80 wicaye ku rubaho areba abo bana bakina.

Uyu mugabo ati: "Ntabwo mu by’ukuri tuzi icyo bashaka. Bashenye imisigiti yacu, bateye insengero zacu."

Uyu yagarutse hano nyuma yo kumva ko izo nyeshyamba nazo zahunze.

Yifuza gusubira mu rugo rwe mu mujyi wa Mocímboa da Praia - ariko rwarashenywe. Nta nzu n’imwe nabonyeyo itarangijwe muri iyo myaka y’intambara.

Ku kibuga cy’indege cy’uyu mujyi, ingabo z’u Rwanda zatweretse intwaro zambuwe abo barwanyi.

Nyinshi ni AK-47, zimwe zanditseho amazina - bikekwa ko ari ay’abarwanyi bazikoreshaga.

Hari kandi za rokete zirasa grenades n’intwaro zirasa indege.

Imfungwa y’intambara y’imyaka 18 yahafatiwe yambwiye ko yashimuswe n’abo barwanyi bakamuhindura umwe muri bo ku ngufu.

Abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina

Bamwe mu bagore babohowe mu bucakara bari bafungiwemo n’izi nyeshyamba.

Twahuriye nabo i Pemba, aho benshi muri bo bahungiye.

Umubyeyi w’abana batandatu yambwiye ko yavanywe mu murima we n’abana be batatu batoya.

Bakoreshejwe ingendo mu gihe cy’ibyumweru baruhuka gacyeya.

Ati: "Bakubitaga abana mu gihe babaga barira kuko bananiwe."

Aba barwanyi bagumanye uyu mugore nk’umucakara w’imibonano mpuzabitsina mu gihe kirenga umwaka.

Ubu, aronsa umwana yasamye akabyarira muri icyo gihe yari yarashimuswe.

Yarambwiye ati: "Nta biribwa bihagije byari bihari cyangwa ibindi nkenerwa."

Mu byumweru bishize, we n’abandi bacye babashije guhunga barabacika ubwo kajugujugu zariho zigenda hejuru y’aho bari, bigatuma abarwanyi babarindaga bihisha.

Undi mugore w’imyaka 24 wahoze afunzwe muri ubu buryo, yambwiye ko yababonye bica abagore babiri bagerageje guhunga.

Aba barwanyi babateye ubwoba no kutizerana muri bo. Bamwe mu bari muri ubwo buretwa baregaga abandi bafite imigambi yo gucika.

Yambwiye ko abo barwanyi bakoraga ijoro bigatuma babahatira kuryama ku manywa.

Bajyanaga abagore mu mihana bafashe gusarura ibiribwa - cyane cyane imyumbati. Ariko kenshi ntiyabaga ihagije mu kugaburira abarwanyi n’imbohe zabo.

Ati: "Rwose mufashe kubohora abakiri imbohe zabo".

Yifuza gusubira ku mugabo we n’abana, ariko ntazi uko bazabyakira. Ubuzima bwe ntibuzongera kuba nka mbere.

Ingabo za Mozambique ubu nizo zigenzura uduce twari twarigaruriwe n’izi nyeshyamba. Gusa ugereranyije, ntibigoye kubona uburyo ingabo z’u Rwanda zifite intwaro zikomeye kandi zikorera kuri gahunda.

Muri Pemba, nabajije Perezida Paul Kagame wari wahasuye ikiguzi cy’ibi bikorwa, byashyizwemo amafaranga na leta ye, nk’uko twabibwiwe.

Aransubiza ati: "Ukuri ni uko bihenze. Rero, dukeneye ubufasha buruseho."

Leta ya Mozambique iri gusaba abahunze kugaruka mu byabo.

Ingabo z’u Rwanda nazo zizaguma muri Cabo Delgado kugeza bamaze gusubira mu byabo neza.

Inyeshyamba ubu zakubiswe inshuro, ariko abaturage ba hano bafite ubwoba ko iyi ntambara ikiri kure kurangira.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa