skol

Mu Burasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Kongo Abaturage Bahunga Ibisasu bya M23

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2023

featured-image

Mu ntara ya Kivu ya Ruguru, abaturage barenga ibihumbi baracicikana bahunga inyeshyamba za M23 zahasesekaye.

Republika ya Demokarasi ya Kongo ubu yesheje umuhigo mu mubare w’abavanywe mu byabo bagera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi 900. Muri bo miliyoni imwe ikaba yahunze imirwano ya M23.

Ikipi y’abanyamakuru b’Ibiro Ntaramakuru by’Ubufaransa AFP iherutse kujya mu Burasirazuba bwa Kongo kwirebera ubwayo uko abaturage batuye hafi y’urugamba rw’ingabo za Kongo na M23 babayeho.

Ubwo abo banyamakuru baje gufatirwa mu mirwano mu murenge wa Bambo, bahungana n’abaturage, ubwo ibisasu bya rutura bikekwa kuba ibya M23 byiroshye muri ako gace ku manywa y’ihangu.

Abantu bose bakwiye imishwaro: abagore, abana, abasirikare, abapolisi… Buri wese ahungira kure gushobotse, yanga gufatirwa mu mirwano y’inyeshyamba.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Deparitoma ya Leta muri Amerika yatangaje ko minisitri w’ububanyi n’amahanga, Antony Bkinken, yavuganye na ba perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Kongo.

Baganiye ku kibazo cy’umutekano gihangayikishije abaturage bo ku mupaka ibihugu byombi bihuriyeho, Ministri Blinken yabasabye gushyira imbere inzira ya dipolomasi ku bibazo bishyamiranije ibihugu byabo, kandi asaba abayobozi bombi gufata ingamba zatuma ituze rigaruka, harimo no gukura ingabo ku mupaka.

Umutwe wa M23 ufite inkomoko mu mitwe y’inyeshyamba zagiye zisimburana kuva mu mpera za 1990 mu burasirazuba bwa Kongo. Muri 2013, inyeshyamaba za M23 zaratsinzwe ku rugamba, maze zihungira mu Rwanda no muri Uganda, igihe cy’imyaka igera ku 10 ntawe ukoma.

Mu mpera za 2021 abarwanyi ba M23 bongeye kubatura intwaro basaba ubutegetsi bw’i Kinshasa kubahiriza amasezerano yagengaga ugusubira mu buzima bwa gisivili bwabo.

Ariko uko amezi yagiye yicuma, ari nako bagwiza ibirindiro, bahinduye imvugo bavuga ko barwanirira kurengera abatutsi bo muri Kongo.

Nyamara amaraporo menshi yo muri ONU yemeza ko imvugo zirimo urwango n’ibikorwa byo guhohotera abatutsi muri Republika ya Demokarasi ya Kongo byiyongere ari uko M23 yubuye imirwano.

Abaturage bo ku murenge wa Bambo ntibazibagirwa ukuntu M23 icyubura ibitero yishe abantu bagera ku 171 i Kishishe, nkuko amaraporo ya ONU abihamya. Abishwe icyo gihe, cyane cyane bari abasore n’abagabo, M23 ibashinja kuba bafata intwaro.

Ariko ngo M23 yizimba mu gace ka Bambo na Kishishe kuko ari indiri karande y’ingabo za FDLR, umutwe bavuga ko washinzwe n’abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda m 1994.

Nubwo Guverinoma ya Kongo ihakana ko nta bufatanye bafitanye na FDLR, mu murenge wa Bambo abantu bemeza ko bababonye bafatanye urunana n’ingabo za Kongo ndetse n’iz’iyindi mitwe ingabo zifashisha.

Umwe mu basirikare ba Kongo i Bambo yagize ati “Abantu ba FDLR ni abahanga mu kugusha mu mutego inyeshyamba za M23”.

Ibitekerezo

  • M23 nibwo uyirwanya ifite ukuri Kandi izatsinda mujye mureka kubogamira kunterahamwe

    M23 nibwo uyirwanya ifite ukuri Kandi izatsinda mujye mureka kubogamira kunterahamwe

    M23 nibwo uyirwanya ifite ukuri Kandi izatsinda mujye mureka kubogamira kunterahamwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa