skol

Muri iki cyumweru Ubufaransa buratangira gukura ingabo zabwo muri Nijeri

Yanditswe: Thursday 05, Oct 2023

featured-image

Ubufaransa, kuri uyu wa kane bwatangaje ko butangira gukura ibirindiro byabwo muri Nijeri

Iki gihugu cyabitangaje nyuma yo kubanza kutumvikana n’abasirikare bafashe ubutegetsi binyuze muri coup d’Etat mu kwezi kwa Nyakanga 2023.

Macron w’Ubufaransa we yari yavuze ko kugukra ibirindiro by’ingabo ze muri Nijeri bizakorwa ku bufatanye n’Abanyanijeri bazafasha kugarura uwo bahiritse, ibyo abasirikare bayoboye kuri ubu batakozwaga na gato

Perezida Emmanuel Macron ku taliki 24 y’ukwezi kwa kenda uyu mwaka, yatangaje umwanzuro wo gukura Abasirikare b’Ubufransa 1,400 bari muri Nijeri mu mpera z’uyu mwaka.

Aba basirikare bari muri icyo gihugu mu gikorwa cyo kurwanya intagondwa z’abayislamu zikorera mu karere ka Sahel.

Abasirikare 400 b’ubufaransa basanzwe bafasha aba Nijeri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu ahahana imbibe n’ibihugu bya Burkina Faso na Mali akarere kibasiwe cyane abarwanyi ba reta ya kiyislamu.

Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Nijeri bamaze igihe basaba ko inteko z’Ubufansa ziva muri icyo gihugu.

Imyigaragambyo itari mike yo gusaba ko izo ngabo ziva muri Nijeri yabaye cyane mu gihugu. byitezwe ko ingabo z’Ubufransa ziva muri Nijeri ziciye muri Benin mu majyepfo y’igihugu, cyangwa muri Chad iherereye mu burasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa