Ishyirahamwe INUA Advocacy riharanira uburenganzira bw’impunzi muri Malawi riramagana ibikorwa by’urugomo rurimo ubusahuzi no gufata abagore ku ngufu bikomeje ku mpunzi n’abanyamahanga bari muri icyo gihugu.
Iri shyirahamwe ryemeza ko birushaho kuzamba muri iyi minsi kuva aho leta itangiriye gahunda yo gushyira impunzi zituye mu bice bitandukanye by’igihugu mu nkambi ku gahato.
Kugeza ubu leta ya Malawi yafashe icyemezo cyo gukura impunzi aho zari zituye mu benegihugu ngo bajyanywe mu nkambi rusange y’impunzi cyangwa bagasubira mu bihugu byabo.
Kuva icyo gihe hadutse urugomo n’igisa nko guteza izo mpunzi abaturage bashaka kubambura ibyo bari bamaze gukora by’iterambere n’imitungo yabo .
Igihugu cya Malawi kirimo abaturage baturutse mu bindi bihugu benshi kandi batangiye gukora ibikorwa by’ubucuruzi bibinjiriza akayabo. Abaturage b’iki gihugu babifata nk’aho ari ukubasahura no kubabuza kugira icyo binjiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Usibye imiryango yita ku burenganzira bwa muntu, amahanga nayo ahangayikishijwe n’icyo kemezo cya Leta ya Malawi cyatangiye gushyira ubuzima bw’abanyamahanga mu kaga kubera ibyo bari batunzi bishaka kwigarurirwa n’abene gihugu muri Mlawi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *