Jaynet Kabila,mushiki w’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko u Rwanda ruri kubabanira nabi kandi nta buye baruteye.
Ubwo yari muri Afurika Yepfo mu nteko y’Abadepite b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Jaynet Kabila ,yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda ukomeje kugaragaramo igitotsi.
Uyu mudepite yasobanuye ko Congo buri gihe itifuriza inabi u Rwanda gusa ko igikomeje guteza ikibazo ari abitwaje intwaro(Inyeshyamba) ziri mu (…)
Jaynet Kabila,mushiki w’uwahoze ari Perezida wa Congo, Joseph Kabila, yatangaje ko u Rwanda ruri kubabanira nabi kandi nta buye baruteye.
Ubwo yari muri Afurika Yepfo mu nteko y’Abadepite b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Jaynet Kabila ,yahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda ukomeje kugaragaramo igitotsi.
Uyu mudepite yasobanuye ko Congo buri gihe itifuriza inabi u Rwanda gusa ko igikomeje guteza ikibazo ari abitwaje intwaro(Inyeshyamba) ziri mu Burasirazuba bwa Congo zirimo na M23.
Jaynet Kabila yasobanuye ko mu bihe bitandukanye hagiye hashakwa inzira y’amahoro ariko atumva uburyo ki umutwe wa M23 ari wo wakomeza guteza intugunda.
Yagize ati”Dufite abaturanyi bagera ku icyenda ariko dufitanye ikibazo n’uRwanda gusa.Ntabwo twatera ibuye u Rwanda kandi nta nubwo twaritera Congo.Reka dukomeze dushakire hamwe igisubizo kirambye.”
Yakomeje agira ati”Ndizera ko igisubizo kirambye kizaboneka kuko abanye-Congo bari kubabara cyane.Ntabwo turi abanzi n’abanyarwanda ariko ndahamya ko imbaraga ziri gushyirwamo zizafasha kubaka ubukungu bw’umugabane wa Afurika”
Uyu mudepite yavuze ko mu bihe bitandukanye Congo yagiye irangwamo n’intambara ariko bigeze mu mwaka wa 2003 habaho kubaka igihugu, hagamijwe gushaka ituze.
Jaynet Kabila yatangaje ko mu mwaka 2013 M23 yatsinzwe ndetse yemera no kujya mu biganiro by’amahoro ariko atumva uburyo yongeye kwiyubaka, ashinja uRwanda kuba inyuma yabyo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *