skol
fortebet

N’ayahe ’mayeri y’ikinyogote’ akoreshwa na Taiwan mu kwirinda ibibaraga by’Ubushinwa?

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubushinwa bukomeje imyitozo ikaze ya gisirikare mu buryo budasanzwe mu mazi azengurutse ikirwa cya Taiwan, igihugu bufata ko kiri mu bigize ibice bisanzwe Ubushinwa.

Sponsored Ad

Ubushinwa bukomeje imyitozo ikaze ya gisirikare mu buryo budasanzwe mu mazi azengurutse ikirwa cya Taiwan, igihugu bufata ko kiri mu bigize ibice bisanzwe Ubushinwa.

Iyo myitozo ya gisirikare yaje isa n’igamije gutanga umuburo kuri America,nyuma y’urugendo rw’umukuru w’inteko ishinga amategeko yabo, Nancy Pelosi, yagiriye kuri icyo kirwa.ubu haraterwa misile mu kiyaga no kwinjira mu kirere cya Taiwan.

Kuva mu myaka irenga 20, gusyamirana hagati y’Ubushinwa na Taiwan kwagiye kwiyongera , kuburyo umubare munini wemeza ko imirwano ishoboka ku mpande zombi

Mu gihe Ubushinwa bwatera Taiwan, intambara y’ibihugu bitanganya ingufu yaba yadutse, n’ukuvuga intambara ihuza ibihugu kimwe gifite ingufu z’umurengera za gisirikare kurusha kure icyo bahanganye.

Intambara yo muri ubu buryo irashoboka cyane nk’uko turimo kubibona ubu hagati y’Uburusiya na U kraine kandi yatweretse ko kutanganya imbaraga ntaho bihuriye nibiba kuri terrain.

Kwirwanaho nk’ikinyogote

Ubusanzwe ubushinwa butuwe na miriyaridi 1.4 ku miliyoni 24.5 z’abo muri Taiwan, bukoresha ingengo y’imari ikubye incuro 13 mu gisirikare ugereranije n’umuturanyi wabo Taiwan, burusha kure, umubare w’abasirikare n’ibikoresho bihambaye iki kirwa.

Mu gihe Taiwan izi neza ko nta nguvu ifite, yahise yiga "amayeri y’ikinyogote".

Iyi nyamaswa yumvise isumbirijwe, ishinga utwoya twayo dushinze nk’uducumu kugira kibuze umwanzi ushaka kukirya kukegera.

"Ububabare bwo guhonyora kuri utwo ducumu tw’ikinyogote, ni yo nzitizi ya mbere ibuza ko kiribwa", nk’uko bisobanurwa n’ikinyamakuru Taipei Times.

Amayeri ya Taiwan ahagaze kuri ibyo, binemezwa mu cyegeranyo cyo kwivuna umwanzi cyitwa Quadrennial Defence Review cyo mu 2021.

"Kurinda umwanzi ku nkengero murebana, kumuterera mu mazi, kumushwanyuza ahegereye, no kumurangiriza ku mbibi”

Mu kugwana intambara n’ababarusha ingufu, Taiwan ntishyira imbere indege kabuhariwe n’amato yibira mu Nyanja, ahubwo kuzuza ibitwaro byo kwikingira kandi bikaguma byimuka nka misile zirasa indege n’izirasa amato.

Ibitekerezo

  • Imyandikire y’ikinyarwanda mu nkuru zimwe na zimwe ,hano mu Umuryango,ziteye amakenga!!harimwo amakosa menshi y’imyandikire,duhe agaciro ururimi rwacu.

    Chindi system (ikinyogote)mu 1953 aba Vietmins (Vietnam)bakubise abafransa bakoreshaga system y’ikinyogotebari barigaruriye ibice binini by’igihugu,ahitwaga Bndn4 .kdi China niyo yigishaga Vietnam kurwana.rero aba Taiwins bitegure urubura ruzabasenyeraho byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa