Nahel M, wishwe na polisi bigateza imyigaragambyo ikomeye mu Bufaransa ni muntu ki?
Yanditswe: Friday 30, Jun 2023
Urupfu rwa Nahel M warashwe n’umupoliri kuwa kabiri rwateye imyigaragambyo mu mijyi itandukanye mu Bufaransa ikomeye kurushaho mu gace ka Nanterre mu burengerazuba bwa Paris aho yiciwe.
Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu barenga 400 batawe muri yombi kuwa kane kubera imyigaragambyo ahanyuranye mu Bufaransa, aho abayikora bateraga ibibatsi by’umuriro polisi, bagatwika imodoka n’ibikorwa remezo byo ku mihanda.
Nahel M wari ufite imyaka 17, yari we mwana wenyine nyina afite, yakoraga nk’ugeza ibiribwa ku babitumije agakina na Rugby.
Yabanaga na nyina gusa Mounia, aho i Nanterre, bavuga ko imyigire ye “yari igoye” gusa ko nta mateka yari afite mu bugizi bwa nabi.
Ku munsi yishweho, yasomye nyina mbere yo kujya kukazi, aramubwira ngo “Ndagukunda mawe”, nyina aramusubiza ati: “Ndagukunda, witwararike”, nk’uko abivuga.
Nyuma gato ya saa tatu za mugitondo kuwa kabiri, yarashwe mu gatuza bamwegereye, atwaye imodoka ya Mercedes kuko yari akandagiye imodoka agashaka kwiruka polisi irimo kumugenzura.
Umupolisi wamwishe, kuwa kane yashinjwe icyaha cyo kwica abigambiriye, maze abicishije ku mwunganizi we asaba imbabazi umuryango we avuga ko nawe “byamuteye agahinda”.
Nyina ndetse na nyirakuru nibo bari umuryango we wa hafi, aba basigaye mu gahinda gakomeye.
Nyina ati: “Ubu nzakora iki? Ibintu byose kuri njye byari we. Niwe we wenyine nari mfite, ntabwo nabyaye 10 [abana]. Yari ubuzima bwanjye, inshuti yanjye iruta izindi.”
Nyirakuru avuga ko Nahel yari “umuhungu mwiza w’imico myiza”.
Olivier Faure ukuriye ishyaka rya gisosiyaliste mu Bufaransa ati: “Kwanga guhagarara ntabwo bitanga uburenganzira bwo kwica. Abana bose ba Repubulika bafite ubunganzira ku butabera.”
Urupfu rwe rwaciye umugongo agace yari atuyemo by’umwihariko ndetse n’urubyiruko rwinshi mu Bufaransa nk’uko ubu biboneka ku mihanda.
Nahel ntiyari afitanye amateka meza na polisi yo mu muhanda.
Muri weekend ishize yari yafunzweho umwanya muto kubera kwanga kumvira amabwiriza yayo ndetse yagombaga kugezwa mu rukiko rw’abakiri bato muri Nzeri(9).
Byinshi mu bibazo yabigiranaga n’abashinzwe umutekano mu muhanda kubera akazi ke ko kugenda ageza ku bantu ibyo batumije mu maguriro.
Imyigaragambyo yakurikiye urupfu rwe yebukije benshi iyabaye mu 2005 mu Bufaransa, ubwo abahungu bakiri bato babiri, Zyed Benna na Bouna Traoré, bapfaga barimo biruka bahunga polisi bavuye kureba umupira bakagwa muri station ntoya y’amashanyarazi.
Naho ku rupfu rwa Nahel, undi ukuri muto witwa Mohammed yabwiye ikinyamakuru Mediapart ati: “Yashoboraga kuba ari njyewe, cyangwa murumuna wanjye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *