skol
fortebet

NATO/OTAN yemeje ko nta basirikare izohereza muri Ukraine ariko yiteguye guhangana n’Uburusiya [Yavuguruwe]

Yanditswe: Thursday 24, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO), Jens Stoltenberg, yavuze ko uyu muryango witeguye kohereza ingabo zo gutabara no kurinda umutekano aho zikenewe igihe Uburusiya bwaba buteye umunyamuryango wayo.
Ni nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin atangije ibitero kuri Ukraine mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.
Ba ambasaderi b’ibihugu 30 bigize OTAN bakoze inama y’igitaraganya i Buruseli mu Bubiligi. Yari iyobowe (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza igisirikare cy’ibihugu biri mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantique (NATO), Jens Stoltenberg, yavuze ko uyu muryango witeguye kohereza ingabo zo gutabara no kurinda umutekano aho zikenewe igihe Uburusiya bwaba buteye umunyamuryango wayo.

Ni nyuma y’uko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin atangije ibitero kuri Ukraine mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane.

Ba ambasaderi b’ibihugu 30 bigize OTAN bakoze inama y’igitaraganya i Buruseli mu Bubiligi. Yari iyobowe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango, Jens Stoltenberg.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama, Stoltenberg yashimangiye "OTAN izarwanira buri santimetero y’ubutaka bwayo, Uburusiya niburamuka buteye umwe mu banyamuryango bayo."

Yasobanuye ariko ko "nta basirikare OTAN ifite muri Ukraine, kandi ko nta n’umugambi ifite wo kuboherezayo." Ukraine ntiri muri OTAN, ariko hari ibikorwa bimwe na bimwe bafatanya.

Mu nama ya ba ambasaderi, Bulgaria, Repubulika y’aba-Czech, Estonia, Lettonia, Lithuania, Polonye, Rumania na Slovakia basabye ko OTAN ishyira mu bikorwa byihutirwa ingingo ya kane y’amaserano-shingiro yayo,ivuga ko "umwe mu bayigize, aramutse yumvise ko ikindi gihugu gishobora kumutera cyangwa kumuhungabanyiriza umutekano, ubusugire n’ubwigenge, umuryango ugomba guhita ukora ibiganiro byihutirwa kugirango ufate ingamba zo kumurengera."

Naho ingingo ya gatanu ivuga ko iyo umwe atewe bose baba batewe, bityo rero bagomba kumurwanirira.

Lithuania ni kimwe mu bihugu bya OTAN bituranye n’Uburusiya. Kubera izo mpungenge yatewe n’igitero bwagabye muri Ukraine, perezida wa Lithuania, Gitanas Nauseda, we yahise ashyiraho amategeko yo mu bihe bidasanzwe cyangwa y’ibihe by’intambara.

Aya mategeko yemerera guverinoma gukoresha imari ya leta ku buryo budasanzwe no gukaza umutekano ku mipaka, birimo guha abawurinda uburenganzira bwo gusaka abantu bose n’imodoka zihanyuze.

Nyuma y’inama ya ba ambasaderi, abakuru b’ibihugu bigize OTAN nabo bazakora inama yihutirwa ejo kuwa gatanu ku ikoranabuhanga.

Kuva mu gitondo, ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya zafashe ikibuga cy’indege cya Antonov, kiri mu bilometero hafi 18 uvuye mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv.
Meya wa Kyiv, Vitaliy Klitschko, yashyizeho amasaha ya guma mu rugo atangira Saa Yine z’ijoro kugeza saa Moya z’igitondo.

Ibimodoka bya gisirikare by’Uburusiya byambutse umupaka byinjira mu duce twa Ukraine twa Chernihiv na Sumy turi mu majyaruguru, hamwe no muri Luhansk na Kharkiv mu burasirazuba, nk’uko bivugwa n’ibiro DPSU bishinzwe imipaka ya Ukraine.

DPSU ivuga ko ibi byabanjirijwe n’ibikorwa byo kurasa imizinga ku butaka bwa Ukraine ndetse bigakomeretsa bamwe mu bakozi bo ku mipaka.

Iki kigo cyavuze ko abarinda umupaka hamwe n’ingabo za Ukraine barimo "gufata ingamba zo guhagarika umwanzi".

Hari ubwoba ko iyi mirwano irinjiramo ibihugu by’iburengerazuba byibumbiye muri uyu muryango wo gutabarana wa OTAN bije kurwanya Uburusiya, nk’uko byabisezeranyije Ukraine.

Ubushinwa - inshuti y’Uburusiya muri iki kibazo, kugeza ubu ntawe uzi icyo butekereza.

Ibi byose ni ibihugu bikomeye mu bukungu ku isi kandi bitunze intwaro kirimbuzi, buri wese afite impungenge y’intambara irimo ibi bihugu.

Ku muturage w’i Kiderege muri Makamba mu Burundi cyangwa w’i Gishambashayo muri Gicumbi mu Rwanda, iyi ntambara iri kure yabo ariko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Inzobere mu bukungu,Teddy Kaberuka yabwiye BBC ko Uburusiya bwohereza hafi 12% bya petrol yose yo ku isoko ry’isi, ati: "urumva rero ko ikintu cyose cyahungabanya aho iyo petrol ingana gutyo ituruka kigomba gutuma ibiciro bizamuka."

Usibye petrol, Uburusiya bwohere na gas nyinshi ku isoko mpuzamahanga, hamwe na "hafi 40% by’ibinyamisogwe (cereals) bikoreshwa n’inganda biva mu Burusiya na Ukraine", nk’uko Kaberuka abivuga.

Ati: "Rero urumva iyo ibihugu bigiye mu ntambara icyo twita ’supply chain’ - aho ibintu bituruka no kubihererekanya - irahungabana, iyo ihungabanye ibiciro ku isoko mpuzamahanga birazamuka.

"Nko mu masaha macye wabonye ko amasoko y’imigabane ku isi (stock exchange) yatangiye kumanuka, igiciro cy’akagunguru ka lisansi cyazamutse, ibyo rero bivuze ko umuntu wese aho ari ku isi ibiciro bizazamuka."

Kaberuka avuga kandi ko aya makimbirane ashobora kuzagira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu bwariho busubira mu buryo nyuma yo guhungabanywa na Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa