skol
fortebet

Nepal: Ingwe zari zigiye gucika bakazibungabunga zimereye nabi abaturage

Yanditswe: Monday 08, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nepal yakoze ibikomeye ikuba akarenze kabiri umubare w’ingwe mu myaka 10 ishize, bituma zirokoka gucika kwari kuzugarije. Ariko ibi byiza byazanye akaga kuri rubanda – ubu zaciye ibintu mu gusagarira abantu.
Captain Ayush Jung Bahadur Rana, umwe mu bashinzwe kurengera izi nyamaswa zo mu bwoko bw’injangwe nini, ati: “Iyo upfubiranye n’ingwe ugira ibyiyumvo bibiri;
“Mana yanjye, mbega ikiremwa gitangaje. Ikindi ni, Mana yanjye, ibyanjye birarangiye?”
Kenshi abona izi ngwe mu kazi ko kugenzura (...)

Sponsored Ad

Nepal yakoze ibikomeye ikuba akarenze kabiri umubare w’ingwe mu myaka 10 ishize, bituma zirokoka gucika kwari kuzugarije. Ariko ibi byiza byazanye akaga kuri rubanda – ubu zaciye ibintu mu gusagarira abantu.

Captain Ayush Jung Bahadur Rana, umwe mu bashinzwe kurengera izi nyamaswa zo mu bwoko bw’injangwe nini, ati: “Iyo upfubiranye n’ingwe ugira ibyiyumvo bibiri;

“Mana yanjye, mbega ikiremwa gitangaje. Ikindi ni, Mana yanjye, ibyanjye birarangiye?”

Kenshi abona izi ngwe mu kazi ko kugenzura umukenke munini w’ahitwa Bardiya, ugize igice kinini cya parike y’igihugu ya Nepal.

Arakomeza ati: “Guhabwa akazi ko kurinda ingwe ni ishema. Ni agaciro kuba mu gikorwa kinini mu by’ukuri”.

Gahunda ikomeye yo kurwanya ba rushimusi yatanze umusaruro mu kurinda ingwe. Imitwe ya gisirikare nayo yafashije amatsinda y’abarinzi ba parike n’imbibi zayo kugira ngo ba rushimusi batahagera.

Ibi byatumye ingwe zongera kwisanzura no kororoka, ziragwira, mu gihe zari zugarijwe no gucika muri iyi parike ikomeza igahana imbibi n’Ubuhinde.

Kwiyongera kwazo ni inkuru nziza, ariko ni n’icyago ku baturage baturiye iyo parike.

Manoj Gutam, ukora ubushabitsi bushingiye ku bidukikije, ati: “Abatuye aha babayeho mu bwoba.

“Ziza guhingira mu byanya abantu bakoreramo. Hari ikiguzi abatuye hano bishyuye kuko isi yishimiye ko Nepal yakubye kabiri umubare w’ingwe.”

Mu mezi 12 ashize, abantu 16 bishwe n’ingwe muri Nepal. Mu gihe mu myaka itanu yari ishize, abantu bose hamwe 10 ari bo zari zishe.

Ibitero byazo byinshi byabaye ubwo abaturage babaga bagiye mu cyanya kibanziriza parike kuragira amatungo, guca imbuto, ibihumyo, cyangwa gutashya inkwi.

Hamwe na hamwe ingwe zasohotse muri parike zijya mu mihana ya rubanda zikora ibara. Ubusanzwe hari uruzitiro hagati y’abantu n’inyamaswa, ariko zo zirarurenga.

Bhadai Tharu afite ikirenze ibikomere yakuye kuri izi nyamaswa akunda kandi arimo kurengera.

Mu 2004 ingwe yamusanze aho yariho yahira ubwatsi mu cyanya cya rubanda hafi y’ishyamba. Yararokotse, ariko yamenetse ijisho.

Asa n’uwerekana uko byagenze, ati: “Ingwe yansimbukiye mu maso, isakuza cyane. Yahise intura hasi. Nayikubise igipfunsi n’ingufu zanjye zose, ari nako nanjye ntabaza.”

Iyo akuyemo amataratara ye y’izuba, uhita ubona inkovu ikomeye cyane n’ikinogo kitarimo ijisho.

Ati: “Nari mfite umujinya n’agahinda. Ni iki kibi nazikoreye ko nzirengera? Ariko ingwe ni inyamaswa zugarijwe no gucika, tugomba kuzirengera.”

Amateka ya vuba y’ingwe yari ababaje.

Mu kinyejana gishize, muri Aziya hose hari ingwe zigera ku 100,000. Kugeza mu ntangiriro z’imyaka ya 2000 uwo mubare wari wavuyeho 95%, kubera kuzihiga, no kubura ubuturo.

Ubu bikekwa ko izisigaye kuri uwo mugabane ziri hagati ya 3,726 na 5,578 nk’uko bivugwa n’ikigo International Union for Conservation of Nature.

Ku buso bwa kilometero kare 968, agace ka Bardiya kagizwe parike y’igihugu mu 1988 kugira ngo barengere inyamaswa zari zugarijwe no gucika.

Ako gace kahoze ari ahantu ho guhiga hagenewe ibwami n’abaho.

Mu 2010, ibihugu 13 aho ingwe zari zisigaye, byiyemeje gukuba kabiri umubare wazo bitarenze 2022 – umwaka w’ingwe mu Bushinwa – kugira ngo bazirinde gucika.

Nepal yonyine ni yo yageze kuri iyi ntego.

Umubare w’ingwe muri Nepal wavuye ku 121 mu 2009 ugera kuri 355 mu 2022.

Izi ngwe ubu ziboneka muri parike eshanu z’igihugu ziri muri Nepal. Izindi nyamaswa nk’inkura, inzovu n’ibisamagwe nazo zariyongereye.

Kugira ngo ingwe zibone ubuturo, abategetsi bongereye ubwatsi n’ibimera zikunda kubamo.

Bongereye kandi umubare w’amariba kugira ngo utunyamaswa two mu bwoko bw’isha – umuhingo w’ibanze w’ingwe – twiyongere.

Bishnu Shrestra, ukuriye abarinda parike ya Bardiya, ahakana ko kwiyongera kw’ingwe kurimo guteza akaga rubanda.

Ati: “Dufite icyanya gihagije n’aho guhigira hazo muri parike, ingwe tuzirinze neza kandi mu buryo burambye”.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa