skol
fortebet

Netanyahu yirukanye Minisitiri w’Ingabo

Yanditswe: Wednesday 06, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yirukanye Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant, avuga ko atarimo kumvikana na we.

Sponsored Ad

Netanyahu yavuze ko amaze igihe atakarije icyizere Minisitiri w’Ingabo, ndetse ko amasimuje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Israel Katz.

Yoav Gallant yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko umutekano wa Israel uzakomeza kuba intego y’ubuzima bwe.

Kwirukana Minisitiri w’Ingabo byateje imyigaragambyo nko mu mujyi wa Tel Aviv, abatavuga rumwe na Leta bahamagariye abaturage kwigaragambya.

Netanyahu ngo ntiyumva kimwe na Gallant ibijyanye n’intambara igihugu kirimo, kandi ngo kutumvikana bimaze igihe.

Gallant yifuzaga ko abaturage bashimuswe na Hamas barekurwa binyuze mu bwumvikane intambara muri Gaza igahagarara, naho Boss we Netanyahu ibyo ntabikozwe.

Uyu Minisitiri Gallant kandi ngo ntiyumva uburyo abaturage ba Israel bakomeye cyane mu idini ya Orthodox batajya mu gisirikare.

Mbere gato y’intambara iri muri Gaza, Netanyahu yirukanye Gallant ariko ku gitutu cy’abaturage amusubiza mu mwanya we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa