skol

Niger: Abahiritse ubutegetsi bazakurikirana Perezida Bazoum mu nkiko batitaye ku gitutu cy’Amahanga

Yanditswe: Monday 14, Aug 2023

featured-image

Abasirikare bahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum muri Niger bamushinja ubugambanyi no gushyira mu kaga umutekano w’igihugu, batangaje ko bazamukurikirana mu nkiko nyuma y’amasaha make batangaje ko biteguye ibiganiro n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ibi byatangajwe kuri televiziyo ya Leta mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, n’umuvugizi Col. Maj. Amadou Abdramane, wavuze ko ubutegetsi bwa gisirikare “bwakusanyije ibimenyetso nkenerwa byo gukurikirana imbere y’inzego z’igihugu ndetse n’iz’amahanga zibifitiye ububasha perezida wirukanwe hamwe n’ibyitso bye by’abanyamahanga kubera ubugambanyi bukabije ndetse no guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu no hanze wa Niger. ”

Bazoum, wari perezida wa Niger watowe mu buryo bwa demokarasi, yirukanwe n’abagize umutwe ushinzwe kurinda perezida ku itariki ya 26 Nyakanga, kuva icyo gihe akaba afungiye mu rugo hamwe n’umugore we n’umuhungu we mu ngoro ya perezida mu murwa mukuru Niamey nk’uko tubikesha ABCNews.

Abantu begereye perezida kimwe n’abari mu ishyaka rye riri ku butegetsi bavuga ko amashanyarazi yabo n’amazi byaciwe kandi babuze ibyo kurya. Ku Cyumweru nijoro, abahiritse ubutegetsi bamaganye aya makuru kandi bashinja abanyapolitiki bo muri Afurika y’iburengerazuba n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kuba barashyize ingufu mu gikorwa cyo gusebya aba bahiritse ubutegetsi.

Igitutu cy’amahanga hagati aho gikomeje kwiyongera ku bahiritse ubutegetsi basabwa kurekura no gusubiza ubutegetsi Bazoum. Nyuma yo guhirika ubutegetsi, ECOWAS yahise iha aba igihe ntarengwa cy’iminsi irindwi cyo kumusubiza ku butegetsi cyangwa hakifashishwa ingufu za gisirikare z’akarere mu kumusubizaho, ariko icyo gihe kirarangira ntihagira igikorwa.

Mu cyumweru gishize, ECOWAS yategetse kohereza ingabo, ariko kugeza ubu ntiharamenyekana igihe cyangwa niba zizaninjira muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa