skol
fortebet

Niger: Abana bapfiriye mu muriro wibasiye ishuri ry’i Niamey

Yanditswe: Thursday 15, Apr 2021

Sponsored Ad

Abana batari munsi ya 20 bapfuye nyuma yuko baheze mu muriro wibasiye ishuri ryo mu murwa mukuru Niamey wa Niger.

Sponsored Ad

Watangiye mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa ku wa kabiri ubwo abanyeshuri bari barimo kwiga. Benshi mu bapfuye bari mu mashuri asakaje ibyatsi.

Indimi z’umuriro zafunze umuryango wo ku irembo w’iryo shuri.

Byatumye benshi mu banyeshuri bahunga iyo nkongi y’umuriro banyuze hejuru y’urukuta, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’umutegetsi wo mu ishyirahamwe ry’abarimu.

Benshi mu batashoboye guhunga uwo muriro bari barimo kwigira mu gice cyigisha abana b’incuke kuri iryo shuri, nkuko abategetsi babivuze.

Iryo shuri ribanza rya leta rikomatanye n’iry’incuke, riri mu karere ka Pays-Bas ko mu mujyi wa Niamey.

Ryubatse mu ruvange rw’inzu z’amatafari n’inzu z’ibyatsi, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Tchima Illa Issoufou ukora mu ishami ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hausa.

Byose hamwe, ibyumba by’amashuri 28 bisakaje ibyatsi byahiye birakongoka ndetse n’ibindi byumba 30 byubakishije ibikoresho bikomeye nabyo byangiritse, nkuko Illa Issoufou akomeza abivuga.

Ibyumba by’ishuri bisakajwe ibyatsi akenshi byubakwa nk’uburyo bwo kunganira iyo ibyumba by’ishuri byubakishijwe amatafari bidahagije, nkuko umunyamakuru wacu uri yo abivuga.

Umugabo wapfushije umuhungu we w’imyaka itandatu muri uwo muriro, yashishikarije leta kubaka amashuri atanga umutekano ku bana.

Yabwiye BBC ati: "Mureke ntitugashyire ibintu byose mu biganza by’Imana, mureke ntitugashyire ibintu byose mu biganza bya leta".

"Twatakaje abana 20 mu isegonda imwe - tugomba gusaba leta kuvuga ko amashuri ya nyakatsi adakwiye kugira ahandi hantu aho ari ho hose aba mu gihugu"

Sidi Mohamed ukuriye itsinda ryo kuzimya umuriro yabwiye televiziyo ya leta ko abazimya inkongi bahageze vuba, ariko "ingufu z’umuririo zari nyinshi cyane", nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Ababyeyi bari bategerereje ku ishuri ribanza rya Pays-Bas ku wa gatatu mu gitondo, ngo bamenye uko gahunda yo gushyingura abana babo iteye, nkuko umunyamakuru wa BBC abivuga.

Ubusanzwe gushyingura ku bo mu idini rya Islam bikorwa mu masaha atarenze 24 nyuma y’urupfu.

Mounkaila Halidou, wo mu ishyirahamwe ry’abarimu, yavuze ko kuri iryo shuri hari hari abanyeshuri hafi 800.

Yagize ati: "Abapfuye ahanini ni abo mu gice cy’incuke".

Ntabwo biramenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro.

Niger ni cyo gihugu cya mbere gicyennye cyane ku isi, nkuko bigaragazwa n’urutonde rwa ONU rw’iterambere rwakorewe ku bihugu 189.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa