Niger: nyuma y’icyemezo cy’Ubufaransa cyo gukura ingabo zabo muri iki gihugu,Amerika niyo itahiwe
Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023
Nta gihe gishize Perezida Macron W’Ubufarasa yemeje ko azakura byihuse ingabo ze muri Niger ndetse na amabasaderi we akahavanwa . ni nyuma y’igihe babisabwe n’igisirikare cyahiritse ubutegetsi muri Niger ariko bakinangira.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zamaze kwemeza ko zigiye gukura ingabo zayo muri Niger nk’uko bikomeje gusabwa na Leta n’abaturage muri iki gihugu cyagaragaje bidasubirwaho ko kitifuza ubufasha ubwo aribwo bwose bw’ibihugu byo Muburengerazuba.
Lloyd Austin, umunyamabanga wa Leta mu bya Gisirikare yavuze ko harimo gukoreshwa inzira y’ibiganiro ngo impande zombi zumvikane uko iki gikorwa cyakorwa mu buryo buboneye.
Ubufaransa bwari bwahakanye gukura abasirikare babwo muri Niger nyuma y’uko Perezida Bazoum wari warabuhaye ikaze mu gihugu ahiritswe ku butegetsi. Icyakora igitutu cy’abafashe ubutegetsi n’abaturage babashyigikiye cyatumye Macron ava ku izima.
Ubufaransa busanzwe bufite abasirikare 1500 muri Niger boherejweyo mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro igendera ku mahame akaze ya Kisilamu ,mu gihe Amerika yo yari ifiteyo abasirikare 1100.
Muri Nyakanga 2023, nibwo Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi bikozwe n’abo mu mutwe w’ingabo zamurindaga.Icyo gihe Ubufaransa bwokeje igitutu abafashe ubutegetsi ko bagomba gusubizaho uyu Bazoum byaba bidashyizwe mu bikorwa bakagabwaho igitero ariko ntacyo byatanze.
Iyi coup d’état yaje ikurikira izabaye muri Mali na Burkina Faso nabwo icyo gihe Abafaransa basabwe kuvana akarenge muri ibyo bihugu nyuma y’uko bushinjwe gushyigikira abahiritswe ku butegetsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *