Niger:Nyuma yo kwinangira igihe, Ingabo z’Abafaransa zatangiye kuzinga zitaha
Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023
Umugaba mukuru w’Ingabo z’’Ubufaransa yatangaje ko Ingabo za mbere zamaze kugenda, bikaba byashimangiraga itangazo ryari ryasohotse ku wa mbere rivuga ko abasirikare bose uko 1400 bagomba kuzinga utwangushye bagataha.
Igisirikare cya Niger cyavuze ko Ubufaransa bwatangiye gukura ingabo zabwo muri Niger, nyuma yo gutegekwa kuva muri iki gihugu giherereye muri Afurika y’Iburengerazuba.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo Perezida w’Ubufaransa, Emmanue yari yumvikanye n’ubutegetsi igihe izi ngabo zizamara muri iki gihugu,gusa ntibyarindiriye ko icyo gihe kigera kuko mu mpera za Nyakanga nyuma y’uko uwari Perezida ahiritswe ku butegetsi ababufashe bahise bategeka ko izo ngabo zigomba kuhava.
Aba Jenerali bafashe ubutegetsi bategetse ko ambasaderi w’Ubufaransa nawe ahambira ndetse biza kwemezwa na Perezida Macron.
Aba basirikare b’Abafaransa boherejwe muri Niger mu rwego rwo kurushaho kurwanya abajihadiste mu karere ka Sahel.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, abayobozi bashya ba Niger bavuze ko igihe ntarengwa cyo gusubiza Ubutegetsi abasivili kizagenwa n’ibiganiro by’igihugu cyose.Ni mu gihe Jenerali Abdourahamane Tiani wasimbuye Bazoum ku butegetsi , yari yavuze ko igihe cy’inzibacyuho kizamara imyaka itatu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *