skol
fortebet

Nigeria: Abajura bateye uduce bica abantu basaga 38 banatwika ibintu byinshi

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abajura b’amatungo n’ibindi bitwaje intwaro kuri iki cyumweru bishe abantu basaga 38 mu bitero bitatu bakoze muri leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ya Nijeriya.
Abo bajura, bakunze gukoresha amapikipiki, bateye uduce twa Kauran Fawa, Marke na Riheya muri komine ya Giwa, nkuko byavuzwe na Samuel Aruwan, umutegetsi muri leta ya Kaduna.
Bwana Aruwan yagize ati: “Guverineri Nasir El-Rufai yakiriye raporo ababaye kandi anoherereza ubutumwa bw’akababaro imiryango y’abazize ibitero (...)

Sponsored Ad

Abajura b’amatungo n’ibindi bitwaje intwaro kuri iki cyumweru bishe abantu basaga 38 mu bitero bitatu bakoze muri leta ya Kaduna iri mu majyaruguru ya Nijeriya.

Abo bajura, bakunze gukoresha amapikipiki, bateye uduce twa Kauran Fawa, Marke na Riheya muri komine ya Giwa, nkuko byavuzwe na Samuel Aruwan, umutegetsi muri leta ya Kaduna.

Bwana Aruwan yagize ati: “Guverineri Nasir El-Rufai yakiriye raporo ababaye kandi anoherereza ubutumwa bw’akababaro imiryango y’abazize ibitero by’agahomamunwa,arabasengera ngo ubuzima bwabo buruhukire mu mahoro.”

Yavuze ko guverineri yihanganishije kandi abaturage bose bahuye n’ibibazo ndetse anategeka ikigo cya Leta gishinzwe ubutabazi bwihutirwa cya Kaduna gukora isuzuma ryihuse ry’akarere hagamijwe gutanga ubutabazi.

Ati“Imyirondoro y’abagizweho ingaruka n’ibyo bitero izashyirwa ahagaragara igihe izaba yamaze kwemezwa na guverinoma ya Kaduna. Hagati aho, inzego z’umutekano zatangiye amarondo mu karere hagati ”.

Amazu, amakamyo hamwe n’imodokari byatwitswe,hamwe n’imirima itari mike, nkuko yakomeje abivuga.

Amajyaruguru ashyira uburengerazuba hamwe no hagati muri Nijeriya hamenyerewe ubwicanyi bukorwa n’abajura b’amatungo hamwe n’abashimuta abantu batera abaturage bakiba, bagatwika bakanasahura amazu.

Batera kandi amashuri bagashimuta abanyeshuri bagamije gusaba amafaranga ababyeyi babo hamwe n’abategetsi mbere yo kubarekura.

Ibi bitero bikomeza kuba bigahitana abantu nyamara perezida wa Nigeria,Muhammadu Buhari,yongereye ingabo nyinshi muri ako gace cyo kimwe n’utundi tujya twibasirwa n’abagizi ba nabi nka Katsina, Sokoto, Zamfara na Niger mu majyaruguru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa