skol
fortebet

Nigeria: Abantu barenga 200 biciwe mu bitero by’abajura mu ntara imwe

Yanditswe: Sunday 09, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu batari munsi ya 200 biciwe muri leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, mu nkubiri y’ibitero bya kinyamaswa bikorwa n’imitwe y’intagondwa zitwaje intwaro, nkuko abahatuye babivuga.
Byemezwa ko ibi bitero ari ibyo kwihimura ku bitero by’indege by’igisirikare cya Nigeria byishe abarwanyi barenga 100 ku wa mbere, bigatuma n’abandi bahunga bakava mu bwihisho bwabo bwo mu mashyamba.
Abagabo bitwaje imbunda batwitse ingo ndetse bacagaguramo ibice imirambo y’abo (...)

Sponsored Ad

Abantu batari munsi ya 200 biciwe muri leta ya Zamfara iri mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, mu nkubiri y’ibitero bya kinyamaswa bikorwa n’imitwe y’intagondwa zitwaje intwaro, nkuko abahatuye babivuga.

Byemezwa ko ibi bitero ari ibyo kwihimura ku bitero by’indege by’igisirikare cya Nigeria byishe abarwanyi barenga 100 ku wa mbere, bigatuma n’abandi bahunga bakava mu bwihisho bwabo bwo mu mashyamba.

Abagabo bitwaje imbunda batwitse ingo ndetse bacagaguramo ibice imirambo y’abo bishe.

Umuturage wo muri kimwe muri ibyo byaro yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko izo ntagondwa zarasaga "umuntu uwo ari we wese zibonye".

Ibi bitero ni byo bya vuba aha bibaye, mu nkubiri y’ibitero by’ubugome mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, aho ubutegetsi bwa Nigeria bumaze igihe buri mu ntambara n’imitwe y’abagizi ba nabi yo muri ako gace, buvuga ko ari iy’abajura.

Ku wa gatanu, byabanje gutangazwa ko abantu barenga 100 bishwe n’abacyekwa ko ari intagondwa z’"abajura" muri ako karere, nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bagera kuri 300 bageze mu duce tugera ku icyenda hagati yo ku wa kabiri no ku wa kane nijoro.

Idi Musa, umuturage wo mu kindi cyaro, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abateye banibye "inka zigera ku 2,000".

Hagati aho, ibitangazamakuru byaho byatangaje ko imitwe yitwaje intwaro isa nk’irimo kuva mu bwihisho bwayo mu duce two mu mashyamba kubera ibitero bihozaho by’ingabo za leta ya Nigeria, ahubwo ikerekeza mu gace k’uburengerazuba ko muri leta ya Zamfara.

Mu itangazo yasohoye ku wa gatandatu, Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yasezeranyije ko leta ye itazacogora mu rugamba rwayo n’intagondwa.

Bwana Buhari yagize ati: "Reka nongere nizeze abo mu duce twugarijwe hamwe n’abandi Banya-Nigeria ko iyi leta itazabatererana kuko ubu twiyemeje kurusha mu kindi gihe cyabayeho guca aba bagizi ba nabi".

"Ibi bitero bya vuba aha ku baturage b’inzirakarengane ni igikorwa cy’amaburakindi cy’abicanyi bica imbaga y’abantu, ubu basugerejwe n’igututu cyinshi cy’ingabo zacu".

Ku wa gatatu, abo bajura leta ya Nigeria yabise ku mugaragaro abakora iterabwoba, bituma abashinzwe umutekano bashyiraho ibihano bikaze kurushaho kuri iyo mitwe n’abayishyigikiye.

Muri iki cyumweru, igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko kimaze kwica "abajura bitwaje intwaro n’abandi bagizi ba nabi" bose hamwe 537 muri ako karere ndetse ko cyataye muri yombi abandi 374 kuva mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize.

Abasirikare ba Nigeria babarirwa mu bihumbi boherejwe kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro, igizwe n’ibico by’abagizi ba nabi bakorera ahantu hanini, akenshi yiba amatungo, igashimuta abantu igasaba indishyi kugira ngo ibarekure, ndetse ikanica abayirwanya.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa