skol
fortebet

Nigeria: Abitwaje imbunda bagabye igitero ku rukurikirane rw’imodoka za Perezida

Yanditswe: Wednesday 06, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abagabo bitwaje imbunda bagabye igitero ku rukurikirane rw’imodoka rw’itsinda rya Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari muri leta ya Katsina avukamo iri mu majyaruguru y’igihugu.
Abantu babiri bo mu itsinda ririmo abashinzwe umutekano we n’abashinzwe gutangaza amakuru ni bo bakomeretse, nkuko bikubiye mu itangazo rya Garba Shehu, umuvugizi wa Perezida Buhari.
Urwo rukurikirane rw’imodoka ni urw’izari zagiye imbere y’uruzinduko rwa Perezida Buhari mu mujyi avukamo wa Daura rwo mu mpera y’iki (...)

Sponsored Ad

Abagabo bitwaje imbunda bagabye igitero ku rukurikirane rw’imodoka rw’itsinda rya Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari muri leta ya Katsina avukamo iri mu majyaruguru y’igihugu.

Abantu babiri bo mu itsinda ririmo abashinzwe umutekano we n’abashinzwe gutangaza amakuru ni bo bakomeretse, nkuko bikubiye mu itangazo rya Garba Shehu, umuvugizi wa Perezida Buhari.

Urwo rukurikirane rw’imodoka ni urw’izari zagiye imbere y’uruzinduko rwa Perezida Buhari mu mujyi avukamo wa Daura rwo mu mpera y’iki cyumweru, rwo kwizihiza umunsi mukuru wa kisilamu wa Eid-ul-Adha.

Ni bwo rero abo bagabo bitwaje imbunda barasaga ku bari muri izo modoka.

Ariko ibiro bya Perezida byavuze ko igisirikare cyasubije inyuma abagabye icyo gitero.

Leta ya Katsina ni imwe muri za leta zo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria zibasiwe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorwa n’abajura, nkuko abategetsi babivuga.

Kuva mu mwaka wa 2015, abantu benshi bamaze kwicwa naho ababarirwa mu bihumbi barashimutwa muri ako karere.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa