Nigeria: Boko Haram yagabye ibitero yica 13 mu gihe leta ihugiye ku muturanyi Niger
Yanditswe: Monday 14, Aug 2023
Abagize umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram bishe abantu 13 mu bitero bibiri bitandukanye mu majyaruguru ya Nigeria nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje ku Cyumweru.
Ibi bibaye mu gihe Ubutegetsi muri Nigeriya bukomeje kugaragaza umuhate bufite wo guhangana n’agatsiko kahiritse ubutegetsi muri Niger ,ibyo abene gihugu muri Nigeriya bafata nko gushimisha America bo biyibagiwe.
Nigeriya niyo yemeye gutanga ingabo nyinshi n’ibikoresho mu gihe CEDEAO yakwanzura gusubiza Bazoum ku butegetsi bwa Niger hakoreshejwe imbaraga za Gisirikare
Ku wa Gatandatu, uyu mutwe w’iterabwoba wagabye igitero ku kigo cya gisirikare mu Mudugudu wa Wulari muri leta ya Borno, gihitana abasirikare batatu mu mirwano ikaze yahuje impande zombi.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru bya Turkiya, aba baterabwoba bakusanyije abahinzi 10 barabarasa mu gihe bari mu mirima yabo mu Mudugudu wa Maiwa, wo muri Borno.
Abantu ibihumbi icumi bamaze kwicirwa mu bikorwa by’urugomo byateguwe na Boko Haram, ikorera muri Nigeria kuva mu ntangiriro za 2000.
Uyu mutwe kandi wagabye ibitero mu baturanyi muri Cameroun, Tchad na Niger kuva mu 2015.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *