skol
fortebet

Nigeria: Indege ya Gisirikare yishe abasivile benshi ubwo yari igabye igitero ku ntagondwa

Yanditswe: Wednesday 29, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Hari abaturage b’abasivile biciwe mu gitero cy’indege y’igisirikare cya Nigeria cyari kigambiriye abacyekwa kuba ari intagondwa ziyitirira idini ya Islam hafi y’ikiyaga cya Tchad, gikora ku majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria no ku bihugu bitatu bihana imbibi.

Sponsored Ad

Bibaye nta byumweru bibiri bishize habaye ikindi gitero cy’indege mu cyaro, cyiciwemo abasivile mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, aho igisirikare kirimo kurwana n’intagondwa ziyitirira Islam.

Amakuru ubu ni bwo atangiye kumenyekana kuri icyo gitero cyo mu karere ka Kwantan Daban Masara, cyabaye mu gitondo cyo ku cyumweru.

Ntibiramenyekana umubare w’abaturage b’abasivile biciwe muri icyo gitero, cyangwa niba hari aho bari bahuriye n’umutwe wiyita leta ya kisilamu ishami ryawo rikorera muri Afurika y’uburengerazuba, rizwi nka Islamic State West Africa Province (ISWAP), rigenzura ako karere.

Ibiro ntaramakuru AFP byavuze ko abarobyi b’abagabo batari munsi ya 20 bishwe.

Ibiro ntaramakuru Reuters byo byasubiyemo amagambo y’abantu babiri - uhatuye n’uwakomerekeye muri icyo gitero - bavuga ko abantu batari munsi ya 50 bishwe nyuma yuko igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kirashe ku baturage b’abasivile babarirwa muri za mirongo.

Ariko, muri raporo y’ubutasi BBC yabonye, igisirikare cya Nigeria kirwanira mu kirere kivuga ko umurobyi umwe gusa w’umugabo ari we wapfuye, naho abandi batandatu barakomereka.

Ubuyobozi bw’ingabo za Nigeria nta tangazo bwari bwasohora ku byabaye.

Umutwe wa ISWAP uherutse kwemera ko uburobyi bukorwa mu kiyaga cya Tchad, abarobyi na bo bakagira amafaranga bawuha, ariko abategetsi bavuga ko baciye uburobyi muri icyo kiyaga mu kwirinda ko bukoreshwa mu gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa