skol
fortebet

Nigeria:Umushinwa yafunzwe akekwaho kwica atemye ingoto umukobwa bakundana

Yanditswe: Saturday 17, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Nigeria yafunze umugabo w’umushinwa ukekwaho kwica umukobwa witwa Ummukulsum Buhari bakundanaga w’umunya-Nigeria mu mujyi wa Kano mu majyarurgu y’icyo gihugu.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Nigeria avuga ko uyu Mushinwa wari uzwi ku izina rya Geng yaje mu rugo rw’uyu mukobwa akomanga ku rugi n’uburakari bwinshi ahagana mu ma saa mbili z’ijoro,hanyuma asohoka mu nzu ahagana mu ma saa tatu z’ijoro.
Avuga uko byagenze, nyina wa nyakwigendera yavuze ko yamusohoye hanze maze (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Nigeria yafunze umugabo w’umushinwa ukekwaho kwica umukobwa witwa Ummukulsum Buhari bakundanaga w’umunya-Nigeria mu mujyi wa Kano mu majyarurgu y’icyo gihugu.

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Nigeria avuga ko uyu Mushinwa wari uzwi ku izina rya Geng yaje mu rugo rw’uyu mukobwa akomanga ku rugi n’uburakari bwinshi ahagana mu ma saa mbili z’ijoro,hanyuma asohoka mu nzu ahagana mu ma saa tatu z’ijoro.

Avuga uko byagenze, nyina wa nyakwigendera yavuze ko yamusohoye hanze maze yinjira mu cyumba cy’umukobwa we amutera icyuma kugeza apfuye.

Uyu mubyeyi yagize ati: “Ubwo twari turambiwe gukomanga kwe, nasohotse hanze kumubwira ngo natuvire ku nzu , ariko aransunika, ahita yinjira mu cyumba cye aramwica.

Twahise dutangira gusakuza maze abaturanyi baradutabara baramufata.

Yahise [umukobwa]ajyanwa mu bitaro aho yaje kwemezwa ko yapfuye."

Umuvugizi w’igikopolisi muri leta ya Kano yabwiye BBC ko uyu mugabo afunzwe kandi arimo kubazwa.

Bivugwa ko kuwa gatanu nijoro uyu mushinwa yakoresheje icyuma agakata ingoto uyu mukobwa.

Ntabwo hazwi neza icyateye ibi, abategetsi bavuga ko harimo gukorwa iperereza.

Icyakora ibinyamakuru bimwe biravuga ko Bwana Geng yamaze imyaka myinshi akundana na Madamu Buhari mbere yuko batandukana uyu mugore ashaka umunya Nigeriya wamuteretaga.

Urugo rwe ngo rwasenyutse vuba aha ubwo umugabo w’uyu mugore yavumbuye ibiganiro bye na Mr Geng muri terefone ye agakeka ko bagikundana.

Nyuma yo gutandukana, Bwana Geng yongeye kugaruka, ariko Madamu Buhari yanze kumuha karibu.

Mu myaka ya vuba, Abashinwa bariyongereye muri Nigeria – aho bakora ubucuruzi abandi muri kompanyi z’ubwibatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa