skol

Nigeriya: Abanyeshuri 16 baherutse gushimutwa barekuwe ari bazima

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Kaminuza imwe muri Nigeriya iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Igihugu yatangaje ko abanyeshuri bayo 14 n’abakoze 2 bari baherutse gushimutwa n’abitwaje intwaro barekuwe ari bazima.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize nibwo abakobwa 24 bashimuswe n’abitwaje intwaro babasanze aho barara mu macumbi ya kaminuza ya Gasou ihererye mu ntara ya Zamfara.

Barimo 9 bakoraga akazi ko gusudira mu nyubako iri iruhande rwa kaminuza iho yubakwa, nabo barashimuswe.

Igisirikare cy’igihugu giherutse kugaba igitero gikomeye kuri abo bashimusi maze kibasha kurokora mo 6.

Ubwoba ni bwose kubandi banyeshuri bari kwiga muri iyo kaminuza, n’ubwo ubuyobozi bwabo bwabahumurije bubasaba gutuza kuko ngo ikibazo leta yagishyize mu biganza byayo.

Amajyaruguru ashyira uburengerazuba muri Nigeriya akomeje kwiganzamo ibikorwa byo gushimuta cyane ,aho ababikora baba bagamije gutera ubwoba leta n’imiryango iba yabuze ababo bagamije kubasaba amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa