skol
fortebet

Nigeriya:Umuturage yahawe ububasha bwo kujya yirindira umutekano

Yanditswe: Monday 27, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abategetsi bo muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria basabye ko abaturage b’abasivile bitwaza intwaro bagahangana n’ibico bya ba rushimusi.

Sponsored Ad

Abategetsi bo muri leta ya Zamfara mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria basabye ko abaturage b’abasivile bitwaza intwaro bagahangana n’ibico bya ba rushimusi.

Ni mu rwego rwo kugerageza gucyemura ikibazo cy’umubare ukomeje kwiyongera w’abantu bashimutwa hamwe n’ibitero byicirwamo abantu.

Guverineri wa leta ya Zamfara Bello Matawalle yavuze ko azatanga imbunda zibarirwa mu magana ku bantu batahawe imyitozo yo kuzikoresha, anategeka umukuru wa polisi gutanga impushya (ibyangombwa).

Abategetsi bo muri leta ya Zamfara bavuga ko abaturage baho bazasabwa kwiyandikisha mbere yo guhabwa intwaro.

Gusaba abaturage gutunga intwaro ngo birwaneho ku bitero bishyira ubuzima bwabo mu kaga, buri gihe ntibivugwaho rumwe.

Ariko ubutegetsi bwa leta ya Zamfara bwemeza ko guha intwaro abaturage b’abasivile bizafasha mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano mucye gikomeje kwiyongera muri aka karere.

Nigeria irimo kugorwa no guhagarika inkubiri y’ibikorwa by’ubushimusi bukorwa hagamijwe gusaba ingwate mbere yuko abafashwe barekurwa, bikorwa n’ibico byitwaje intwaro mu majyaruguru y’igihugu.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa