Nigeriya yemeje urupfu rw’Abasirikare bayo 36 ,umugambi wo gutera Niger urakomeje
Yanditswe: Friday 18, Aug 2023
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Kanama, Igisirikare cyemeje ko nibura abasirikare 36 ba Nigeria biciwe mu bitero bibiri ubwo bari mu bikorwa byo kurwanya abitwaje intwaro muri Leta ya Niger yo mu majyaruguru ashyira hagati mu gihugu.
Agatsiko k’abantu bitwaje imbunda nini kakomeje kwica abantu mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria mu myaka ibiri ishize, aho bashimuse ibihumbi, bica amagana kandi bituma biba ikibazo kugenda mu turere tumwe na tumwe.
Ku itariki ya 14 Kanama, umuvugizi w’ingabo, Maj. Gen. Edward Buba, yatangaje ko abapfuye barimo abasirikare bakuru batatu n’abasirikare bato 22, mu gihe abasirikare barindwi bakomeretse ubwo bari batezwe igico mu mudugudu wa Kundu mu gace ka Shiroro gaherereye muri Leta ya Niger.
Kajugujugu y’ingabo zirwanira mu kirere yo mu bwoko bwa Mi-171 yoherejwe gufata imirambo n’abakomeretse kuwa Mbere yaguye hafi y’umudugudu wa Chukuba muri Shiroro, ihitana abandi.
Mu gihe Buba atigeze yemeza icyateye iyi mpanuka, andi makuru aturuka mu gisirikare yageze kuri Reuters avuga ko kajugujugu ishobora kuba yaraguye nyuma yo kuraswa n’abantu bitwaje intwaro.
Mu magambo ye, Buba yagize ati: "Kajugujugu yaguye irimo 14 mu ba mbere bishwe na barindwi bari bakomerekeye mu mirwano, abapilote babiri ndetse n’abakozi babiri."
Ati: "Ibikorwa birakomeje byo kugarura imirambo no gukora iperereza ku cyateye impanuka bizatangazwa".
Ibitero by’udutsiko tw’abitwaje intwaro, bakunze kwitwa ibisambo, byateye urujijo ku bashinzwe umutekano muri Nigeria, bamaze iminsi bahanganye n’umutwe w’abashaka kwiyomora kuri Nigeria mu burasirazuba, amakimbirane y’abahinzi n’aborozi abamo ubwicanyi muri leta zo hagati, ndetse n’ikibazo cy’umutwe wa kisilamu wa Boko haram kimaze imyaka 13 .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *