skol
fortebet

Nijeri yasabye Ubufuransa gahunda y’uburyo bagiye gucyura abasirikare babo

author-image

Yanditswe na: Joseph Iradukunda
Kuwa: Wednesday 27, Sep 2023

Nijeri yasabye Ubufuransa gahunda y'uburyo bagiye gucyura abasirikare babo

Sponsored Ad

skol

Abategetsi ba Gisirikare bahiritse ubutegetsi muri Nijeri basabye Ubufransa ibiganiro bigamije guha umurongo gahunda yobo yo kubavira mu gihugu.

Ubufaransa buherutse gutangaza ko buzaba bwavuye burundu mu ri Nijeri mu mpera z’uyu mwaka.

Abasirikare bayoboye Nijeri, mu itangazo ryasomewe kuri televiziyo mu ijoro ryo kuri uyu mbere ko iminsi yo kuva ku Ubufaransa muri Nijeri igomba kuganirwaho n’impande zombi ikabona gutangazwa.

Ku cyumweru gishize Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye kizakura ambasaderi wabo muri Nijeri. Yavuze ko kandi bizakurikirwa n’ingingo yo gukura abasirikare bacyo muri icyo gihugu mu mezi ari imbere. Nkuko byasabwe n’abasirikare bakoze coup d’Etat muri Nijeri taliki 26 Nyakanga uyu mwaka.

Abategetsi ba Nijeri, bakiriye neza ibyatangajwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, mu cyumweru gishize.byafashwe nk’intambwe itewe yo guha ubwigenge Nigeri kandi bigashyirwa mu bikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa