Nijeriya: Uwitwaje intwaro yashimuse Abakristu 25 mu Rusengero
Yanditswe: Tuesday 09, May 2023
Umugizi wanabi witwaje imbunda yateye urusengero ruhereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nijeriya mu mugi witwa Kaduna, ahashimuta abakirisitu 25.
Abayobozi b’iryo torero batangaje ko umugabo witwaje intwaro yahengereye mu gihe barimo babatiza abakristu arabinjirana, ashimuta abagera kuri 40. Icyakora 15 muribo babasha kumucika.
Umuvugizi wa Police yemeje ayo amakuru y’igitero cyashimuse abaturage, icyakora yirinda kugira byinshi atangaza ku kigiye gukorwa.
Mu myaka ibiri ishize,muri Nijeriya hagiye humvikana ishimuta rya hatio na hato rikorwa n’udutsiko twitwaje intwaro ariko tudafite aho duhuriye n’ibyihebe bya Islamist byazengereje igihugu muri rusange.
Aha nini aba bashimuta usanga basaba imiryango batwariye ababo umurengera w’Amafaranga kugirango barekure abo bafashe.
BBC
Ibitekerezo
Ariko nkuyi mujyinga ushinuta abakirisitu ntaba abona ko ashaka kubaduteza?
Imbesiri gusa. Niba ashaka gukuraho Leta ya Nijeriya yagiye kuyirasa aho kubonera inzirakarengane.