skol
fortebet

Norvege: Umugabo witwaje umuheto n’imyambi yiraye mu mujyi yica abantu benshi

Yanditswe: Thursday 14, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwaje umuheto n’imyambi yishe abantu batari bake yongera akomeretsa abandi kuri uyu wa gatatu mu muri Norvege.Polisi ntiyahise itangaza umubare w’abishwe ariko cyavuze ko ukekwa gukora ubwo bugome yafashwe.
Impamvu yatumye yica abo bantu, mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kongsberg, mu ma sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu masaha ya Norvege ntiramenyekana.
Umuyobozi wa Polisi mu gace kabereyemo ubu bwicanyi, Øyvind Aas, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uwatawe muri yombi (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwaje umuheto n’imyambi yishe abantu batari bake yongera akomeretsa abandi kuri uyu wa gatatu mu muri Norvege.Polisi ntiyahise itangaza umubare w’abishwe ariko cyavuze ko ukekwa gukora ubwo bugome yafashwe.

Impamvu yatumye yica abo bantu, mu duce dutandukanye mu mujyi wa Kongsberg, mu ma sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu masaha ya Norvege ntiramenyekana.

Umuyobozi wa Polisi mu gace kabereyemo ubu bwicanyi, Øyvind Aas, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko uwatawe muri yombi ari umugabo w’imyaka 37 ukomoka muri Danemark, wari usanzwe atuye mu Mujyi wa Kongsberg.

Ati “Tubabajwe no gutangaza ko hakomeretse abantu benshi ndetse abandi bagapfa. Umugabo wabikoze yafashwe kandi amakuru dufite ni uko yari wenyine.”

Ibinyamakuru byatangaje kandi ko uwo mugabo yari afite kandi n’icyuma ndetse izindi ntwaro.

Amakuru aravuga ko uyu mugabo witwaje umuheto n’imyambi yishe abantu batanu akomeretsa abandi benshi.

Ibitero nk’ibi ntibimenyerewe muri Norvege, ariko abashinzwe umutekano bamaze kuburizamo ibitari bike byari byateguwe n’abajihadiste. (AFP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa