Papa Francis yerekeje isengesho rye ku banya Uganda bishwe na ADF
Yanditswe: Monday 19, Jun 2023
Umushumba wa kiriziya Gatorika ku isi Pope Francis, yayoboye igitambo cya missa ku kicaro gikuru cya Kiliziya I Vaticani, asaba abitabiriye kwerekeza isengesho ryabo ku bana b’abanyeshuri bishwe mu gitero cyibasiye ishuri muri Uganda
Aba barirwa muri 40 biganjemo abanyeshuri nibo bivugwa ko biciwe muri icyo gitero cyagabwe ku ishuri riherereye mu burengerazuba bw’umugi wa Mpondwe mu ijoro ryo kuwa 5 w’icyumweru twaraye dusoje.
Abagizi banabi bikekwa ko ari abo mu mutwe w’ibyihebe ugendera ku matwara akaze ya Islama ADF, bagabye igitero kuri iryo shuri batwika inyubako banatemagura n’imihoro abanyeshuri abandi babafata bugwate.
Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko gikeka nta gushidikanya inyeshyamba za ADF ko arizo zakoze aya mahano.
Bashimuse banyeshuri 6 mbere y’uko bambuka berekeza muri Congo aho basanzwe bakorera ibikorwa byabo by’ubugizi bwa nabi.
Icyo gitero cyamaganywe na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni , wagifashe nk’ubugizi bwa nabi kandi bugize icyaha cy’ubugome ndenga kamere bwakozwe kinyamaswa.
Usibye ubutumwa bw’akababro igihugu cya Uganda gikomeje kohererezwa n’abashenguwe n’ubwo bwicanye, ubu imiryango yabuze ababo yatangiye kubashyingura mu cyubahiro kuva kuri uyu wambere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *