skol

Perezida Biden arashinjwa gusuzugura inama yagiriwe n’abajenerali bakomeye ba US

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 September 2021

Abajenerali babiri b’Amerika bo ku rwego rwo hejuru bavuze ko bagiye inama yo kugumisha abasirikare 2,500 muri Afghanistan, mbere yuko Amerika ikura ingabo zayo zose muri icyo gihugu mu kwezi kwa munani.


Ubuhamya Jenerali Mark Milley na Jenerali Frank McKenzie bagejeje ku nteko ishingamategeko y’Amerika busa nk’ubuvuguruza Perezida Joe Biden, wavuze ko atibuka agirwa inama nk’iyo.

Aba Taliba bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani, nyuma yuko bigaruriye ibice byinshi by’igihugu mu buryo bwihuse.

Jenerali Milley yavuze ko Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho.

Ku wa kabiri, aba bajenerali babiri bahaswe ibibazo n’akanama ka sena y’Amerika kibanda ku by’igisirikare, bari kumwe na Minisitiri w’ingabo Lloyd Austin.

Ibazwa ryabo ribaye hashize ibyumweru ingabo z’Amerika zivuye ku kibuga cy’indege cy’i Kabul mu buryo bw’akajagari, mu gihe ibihugu bikomeye by’amahanga byashakaga gutahukana abaturage babyo n’Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bingingaga ngo batabarwe.

Igitero cy’ubwiyahuzi cyishe abantu 182 muri icyo gikorwa cyo kuva muri Afghanistan. Abasirikare 13 b’Amerika n’Abanya-Afghanistan batari munsi ya 169 biciwe ku irembo ry’ikibuga cy’indege ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa munani.

Kugumishayo abasirikare

Jenerali McKenzie, nk’ukuriye ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, ni we wahagarikiye kuva muri Afghanistan kwazo.

Ahatwa ibibazo n’abasenateri b’abarepubulikani, yavuze ko yagiye inama yo kugumisha abasirikare bacye 2,500 muri Afghanistan.

Ibi bisa nk’ibivuguruza ibyashimangiwe na Perezida Joe Biden mu kiganiro n’umunyamakuru wa ABC ku itariki ya 19 y’ukwa munani ko atibuka umuntu n’umwe amugira inama nk’iyo.

Jenerali Milley yavuze ko yemeye iyo nama, ariko abajijwe na senateri w’umurepubulikani Dan Sullivan niba amagambo ya Bwana Biden yari "itangazo ritari ukuri", yanze gutanga igisubizo kidaciye ku ruhande.

Nyuma yaho, Jen Psaki, umuvugizi w’ibiro bya perezida bya White House, yavuze kuri iyo ngingo.

Madamu Psaki yagize ati: "Perezida aha agaciro inama y’ukuri ya... abakuru b’ingabo n’igisirikare. Ibyo ntibivuze ko buri gihe yemeranya na yo".

Yavuze ko iyo ingabo ziguma muri Afghanistan nyuma y’itariki ntarengwa yo mu kwezi kwa munani, Amerika yari kuba noneho yinjiye mu ntambara n’aba Taliban.

BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umwami Khoisan yatawe muri yombi azira guhinga urumogi ku biro bya Perezida...

Abapolisi bo muri Afurika yepfo baranduye ibiti byinshi by’urumogi byari...
13 January 2022 0

Kenya: Umushomeri yifungiye ku gipangu cya Visi Perezida kugira ngo...

Umugabo witwa Lawrence Amuke Oprong yifungishije iminyururu hafi y’ahakorera...
11 January 2022 0

Burundi: Abasirikare 7 bivugwa ko bapfiriye mu myitozo ya Gisirikare

Abasirikare barindwi nibo bamaze kwitaba Imana mu gihe kingana n’icyumweru...
11 January 2022 0

USA: Igorofa rituyemo abantu benshi ryafashwe n’inkongi y’umuriro abantu...

Kuri iki cyumweru, inkongi y’umuriro yibasiye inyubako ya New York, ihitana...
10 January 2022 0

Urutare rwo ku isumo rwaturitse rugwira abantu 7 bari munsi yarwo...

Abantu barindwi bapfuye ubwo urukuta rw’urutare rwacikaga rukagwa hejuru...
9 January 2022 0

Nigeria: Abantu barenga 200 biciwe mu bitero by’abajura mu ntara...

Abantu batari munsi ya 200 biciwe muri leta ya Zamfara iri mu majyaruguru...
9 January 2022 0