skol
fortebet

Perezida Biden yijeje RDC kuyifasha mu bijyanye n’Umutekano wayo wadogejwe na M23

Yanditswe: Friday 01, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa US,Joe Biden abinyujije mu butumwa bwo kwifuriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge,yijeje iki gihugu kugifasha mu by’umutekano.
Muri ubu butumwa yageneye mugenzi we Félix Tshisekedi n’abanye-Congo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, yavuze ko Igihugu cye kiteguye gukomeza gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushimangira imikoranire hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika Iharanira (...)

Sponsored Ad

Perezida wa US,Joe Biden abinyujije mu butumwa bwo kwifuriza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge,yijeje iki gihugu kugifasha mu by’umutekano.

Muri ubu butumwa yageneye mugenzi we Félix Tshisekedi n’abanye-Congo kuri uyu wa 30 Kamena 2022, yavuze ko Igihugu cye kiteguye gukomeza gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yagize ati “Mboneyeho umwanya wo gushimangira imikoranire hagati ya Leta Zunze Ubumwe za America na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bijyanye n’amahoro, ubukungu no mu kubungabunga urusobe rw’ibidukikije, bigaragaza indangagaciro duhuriyeho ndetse n’inyungu dusangiye mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu.”

Uyu Mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za America atangaje ibi mu gihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ibikorwa by’umutekano mucye kubera imirwano imaze iminsi ihanganishije FARDC na M23.

Tariki 01 Kamena 2022, Perezida Félix Tshisekedi yohereje intumwa muri Leta Zunze Ubumwe za America zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula ndetse n’intumwa yihariye y’umukuru w’Igihugu, Serge Tshibangu.

Icyo gihe izi ntumwa zakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta wa USA, Anthony Blinken i Washington, baganiriye bibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu burasirazuba bwa DRC ndetse ngo n’ububafasha buturuka mu Bihugu by’abaturanyi.

Yagize ati “Rero dufite byinshi dusanzwe dukora kandi tuzakomeza kubikora. Nanone Anthony Blinken yizeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko USA izakomeza kubafasha mu bijyanye n’amahoro n’umutekano ndetse n’ituze mu Burasirazuba bwa DRC.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yasezeranyije abaturage b’igihugu cye, ko mu gihe bizihiza ubwigenge, azakora ibishoboka byose akirukana ku butaka bw’igihugu cye ababangamiye umutekano wacyo barimo u Rwanda atunga agatoki.

Yagize ati “Ndizeza abaturage ba RDC, ko nzakoresha imbaraga zose kugira ngo amahoro n’umutekano biganze. Kandi ko abadushotora bazakurwa ku butaka bwacu.”

Yasabye abaturage b’igihugu cye kumva ko ubusugire bw’igihugu cyabo, ari ingenzi. Ngo Abanye-Congo ntibashobora kwemera guhora iteka bashotorwa.

Ati “ Uyu munsi, amahoro n’umutekano ni byo biza ku isonga kuri twe. RDC yahombye byinshi, birimo n’impfu zirenga miliyoni 10 mu gihe abandi bantu barenga za miliyoni bavuye mu byabo bagahunga kubera ibyaha byakozwe n’imitwe irimo n’iturutse mu mahanga ikura ubufasha hanze y’igihugu.”

Mu gukemura iki kibazo, Tshisekedi yavuze ko Guverinoma ye yiyemeje kurwana urugamba rwo guharanira amahoro n’umutekano ibinyujije mu nzira ebyiri, harimo iya dipolomasi n’iya gisirikare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa