skol
fortebet

Perezida Biden yijeje Ukraine ko Amerika izayifasha guhashya Uburusiya

Yanditswe: Monday 03, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yabwiye mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky kuri terefone kuri iki cyumweru ko Amerika hamwe n’inshuti zayo bazakora ikintu gikomeye igihe Uburusiya bwahirahira bukayitera. Ibi byavuzwe na perezidansi ya Amerika, White House.
Jen Psaki, ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yavuze ko perezida wa Amerika ashyigikiye imbaraga za diplomasi ziri gushyirwaho.
Izi mbaraga zirimo ibiganiro hagati y’abategetsi bo ku rwego rwo hejuru (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Reta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden yabwiye mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelensky kuri terefone kuri iki cyumweru ko Amerika hamwe n’inshuti zayo bazakora ikintu gikomeye igihe Uburusiya bwahirahira bukayitera. Ibi byavuzwe na perezidansi ya Amerika, White House.

Jen Psaki, ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yavuze ko perezida wa Amerika ashyigikiye imbaraga za diplomasi ziri gushyirwaho.

Izi mbaraga zirimo ibiganiro hagati y’abategetsi bo ku rwego rwo hejuru ba Amerika n’Uburusiya buteganyijwe ku matariki ya 9 na 10 i Geneve.

Perezida Biden yashimangiye ko Amerika yiyemeje gukingira ubwigenge n’ubutaka bwa Ukraine.

Iki kiganiro kuri telephone cyo kuri iki cyumweru kibaye hashize iminsi Perezida Biden aburiye Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ku ngaruka zikomeye zizaba mu gihe Uburusiya bwatera Ukraine, yahoze mu bumwe bw’abasoviyeti.

Abasirikare 100.000 b’Uburusiya bashyizwe hafi y’umupaka wa Ukraine. Uburusiya bwisobanura buvuga ko abasirikare babwo baje kubuza ko ishyirahamwe OTAN ryagura imbibi mu gihe Ukraine yaryerekezamo.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa